Abatuye umujyi wa Bukavu baraye bakanguwwe n’urasaku rw’amasasu rwumvukaniraga mu duce dutandukanye tw’uwo mujyi. Abantu bitwaje intwaro, intoya n’inibi bateye muri komini ya Bagira, iya Kadutu, n’iya Ibanda.
Amakuru yabanje kuvuga ko abateye ari inyeshyamaba zari zije gufata umujyi wa Bukavu. Umuyobozi w’ingabo ziri mu karere ka 33, Jenerali de Brigade Bob Cirubi yabwiye iradiyo Mendeleo yo muri uwo mujyi ko ari amabandi yo mu mutwe wiyitwa CPC 64 yateye:
Yagize ati: “Bateye, ari nka 40 , batera ahagana Nyamugo kuri Brasserie, barasaga mu kirere, baririmba, bavuga baje kubohoza igihugu, bashatse no gutera ikigo cya gisirikare bashaka amasasu, ariko ntibabishoboye”
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverneri w’intara ya Kivu y’epfo, Theo Ngwabije Kasi, rirasaba abaturage bo mujyi wa Bukavu kugumana ituze, gufatanya n’abashinzwe umutekano, kandi bagakomeza imirimo yabo.
Facebook Forum