Uwahoze ari Ministiri wo kwakira no gutuza abimukira muri Danemarike, Inger Støjberg, yahamwe n’icyaha cyo gutandukanya imiryango y’abashakanye basaba ubuhungiro muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa mbere, amaze guhamwa n’icyaha, Inger Støjberg yakatiwe igifungo cy’amezi abiri. Yashinjwaga icyaha cyo gutegeka ku buryo budakurikije amategeko ko imiryango y’abashakanye y’abimukira basaba ubuhungiro itandukanywa.
Mu bo ashinjwa gukorera iki cyaha harimo umugore wari utaragira imyaka 18 y’amavuko, wari umaze kubyara. Ashinjwa ko yakoresheje nabi ububasha bwe bwa Ministiri no kwica amasezerano y'ibihugu by’Iburayi yo kubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu ategeka ko abashakanye basaba ubuhungiro badatandukanywa.
Inger Støjberg yabaye minisitiri ushinzwe abimukira kuva mu 2015 kugera mu 2019. Ubu ni depite mu nteko ishinga amategeko ya Danemarike. Asohotse mu rukiko, yatangaje ko yatunguwe ku buryo bukomeye n’icyemezo cy’urukiko. Yasobanuye ko ibi ari ugutsindwa kw'indangagaciro za Danemarike.
Mu mwaka wa 2016, ku itegeko ry’uyu mu minisitiri, abantu b'imiryango 23 iri mu byiciro by’imyaka bitandukanye baratandukanijwe kandi hatarebwe amadosiye yabo ku itegeko rye. Icyo gihe bashyizwe mu bigo bitandukanye, mu gihe urubanza rwabo rwari rurimo rusuzumwa.
Facebook Forum