Umuryango w’ubumwe bw’ubulayi ugiye gukura Alijeriya ku rutonde rw’ibihugu bidateye ikibazo ku bijyanye n’icyorezo cya virusi ya corona, uyu muryango uha ikaze ababiturukamo.
Byavuzwe nyuma y’inama yo kuri uyu wa gatatu yahuje ba Ambasaderi bo mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi.
Urutonde rurasigaraho ibihugu 11, icyemezo nigifatwa mu nyandiko n’ibihugu bigize uwo muryango nk’uko abadipolomate babiri bazi ibyavugiwe mu nama babivuga. Igihe ntarengwa ngo icyemezo kibe cyatanzwe, ni ejo kuwa kane nyuma ya saa sita.
Ibihugu umuryango w’ubumwe bw’ubulayi wizeye, usanga byararwanyije COVID-19 byivuye inyuma, birimo: Ostraliya, Canada, Georgia, Ubuyapani, Maroko, Nouvelle Zelande, u Rwanda, Koreya y’epfo, Tuniziya na Uruguay.
Ubushinwa nabwo bwemewe by’agateganyo kuri urwo rutonde, n’ubwo ingendo zizemerwa gusa ari uko abayobozi b’Ubushinwa nabo baretse abo mu muryango w’ubumwe bakabusura.
Imibare yakusanyijwe n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, yerekana ko Afurika yarengeje abantu ibihumbi 750 banduye virusi ya corona. Alijeriya ikaba iri mu bihugu byazahaye cyane kuri uwo mugabane w’isi.
Bisa n’aho umuryango w’ubumwe bw’ubulayi, utazongera gusuzuma urwo rutonde mu kwezi gutaha kwa munani, ubwo inzego zawo zizaba ziri mu biruhuko, cyakora ibihugu bigomba gukurwa ku rutonde igihe bigaragaye ko ubwandu bwa virusi ya corona bwiyongereye ku buryo bugaragara.
Facebook Forum