Uwo mubare mushya w'abaguye mu gitero cyabaye muri Burkina Fasso w'atvuzwe na leta mu itangazo yashyize ahagaragara.
Icyo gitero cyabaye kuwa gatatu ubwo abarwanyi b’Abayisilamu bigabizaga ikamyo yari itwaye abasivili iherekejwe n’abapolisi hafi y’umujyi wa Arbinda. Ni cyo gitero giheruka mu karere ka Sahel mu burengerazuba bw’Afurika muri uku kwezi.
Abasivili 59, abarwanyi bashyigikiye leta 6 n’abapolisi 15 barishwe. Guverinema hamwe n’igisilikare babivuze ejo kuwa kane. Umubare w’abapfuye wari watangajwe kw’ikubitiro kuwa gatatu, wari 47.
Ingabo zishinzwe umutekano zavuze ko hanishwe abarwanyi 80.
Urugomo mu karere ka Saheli ku mbibi z’amajyepfo y’ubutayu bwa Sahara, rwariyongereye muri imyaka ishize n’ubwo hari ingabo ibihumbi za ONU, iz’akarere n’iz’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.
Urugomo rwibanze mu bice bihana imbibe bya Mali, Nijeri na Burukina Faso, rwahitanye abasivili babarirwa mu bihumbi kandi rwakuye mu byabo ababarirwa muri za miliyoni kuva mu mwaka wa 2018.
Facebook Forum