Perezida w'inama nshingwabikorwa y'Umuryango w'Afrika yiyunze, Moussa Faki Mahamat, yanditse ku mbuga ye ya Twitter, ati: "Natunguwe no kumva ukuntu guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yikoreye OMS.
Umuryango w'Afrika ushyigikiye byimazeyo OMS n'umuyobozi wayo Dr Tedros. Twari dukwiye twese ku isi kwita kurwanya icyorezo cya virusi ya Corona no gukorera hamwe. Igihe cy'abazabazwa iby'iyi virusi kizaza, ariko aha sinshaka kuvuga ko OMS cyangwa Tedros ari bo bakwiye kubiryozwa."
Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yamushubije nawe kuri Twitter, ati: "Ndavuga rumwe nawe muvandimwe wanjye. OMS, irangajwe imbere na Dr Tedros, yerekanye ko ikorera isi yose mu gihe gushyira hamwe byari bikenewe cyane. Mureke dufatane urunana muri ibi bihe by'ikiza, twitaye gusa ku bikwiye gukorwa kugirango turengere ubuzima bw'abantu."
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, nawe kuri Twitter, ati: "Nunze mu ryanyu ariko kandi ndabaza nti: "Ni Dr Tedros, OMS, Ubushinwa... bikomwe buri wese ku giti cye cyangwa ni bose icyarimwe?" Mureke twite ku kurwanya iki cyorezo. Uwo ari we wese ugomba kubibazwa, igihe kizagera. Mudukureho ibintu bikabije bya politiki. Afurika ntabyo ikeneye. Ariko se ubundi ni inde ubikeneye?"
Ibyo aba bategetsi bavuga byatewe n'amagambo ya perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, wavuze ejo kuwa kabiri imbere y'abanyamakuru ngo "OMS" (ishami rya ONU ryita ku buzima) irasa n'aho ibogamiye cyane ku Bushinwa." Perezida Trump yikomye OMS by'umwihariko kubera inama iri shami rya ONU ryahaye Leta zunze ubumwe z'Amerika yo kudafunga imipaka, virusi ya Corona imaze kwaduka mu Bushinwa.
Perezida Trump yongeyeho ko guverinoma igiye kureba niba yahagarika amafaranga y'umusanzu wayo itanga muri OMS. Leta zunze ubumwe z'Amerika ni cyo gihugu gitanga amafaranga menshi kurusha ibindi muri iryo shami rya ONU ryita ku buzima kw’isi.
Facebook Forum