Uko wahagera

AU Irajwe Ishinga n'Imirwi y'Iterabwoba iri muri Mozambique


Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bwa Afurika Moussa Faki Mahamat
Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bwa Afurika Moussa Faki Mahamat

Perezida wa Komisiyo, Moussa Faki Mahamat, agaragaza ko ahangayikishijwe cyane n’imitwe y’iterabwoba iri mu majyepfo ya Afurika. Yasabye ko hajyaho ingamba zihutirwa z’akarere ndetse n’amahanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa gatatu, bwana Moussa Faki Mahamat yavuze ko Umuryango ayobora witeguye gushyigikira akarere n’uburyo bukoreshwa kugira ngo harebwe uko iki kibazo cyacyemuka mu maguru mashya.

Hari hashize icyumweru kimwe gusa, imitwe yitwaje intwaro yibasiye umujyi uhuza abantu bagera ku bihumbi 75 bakora iby’ubucuruzi, ukaba kandi uri no mu birometero bicye uvuye ahantu hari imishinga yibijyanye na Gaz by’isosiyete y’Abafaransa ya Total. Ibi byatangajwe n’umutwe wa Kisilamu (IS).

Ku wa gatatu, ingabo za Mozambike zagabye igitero cyo kugerageza kwigarurira umujyi wafashwe n’inyeshyamba mu ijoro ryo ku wa gatanu kugeza ku wa gatandatu.

Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uramagana ibitero by'iterabwoba mu karere ka Cabo Delgado cyane cyane ihohoterwa riherutse kuba" mu mujyi wa Palma. Umuryango w’Abibumye uvuga ko mu cyumweru kimwe, abantu ibihumbi 8100 bamaze guhungira mu turere dukikije Palma.

Uyu muryango kandi uvuga ko ihohoterwa rikorerwa muri kano karere, ari ryo ntandaro y’ikibazo cy’ubutabazi, gishobora guteza ibindi bibazo, aho abantu barenga ibihumbi 670 bahatiwe kuva mu byabo. Umuryango utegamiye kuri Leta Acled umaze kubarura abantu 2600 bapfuye mbere y’igitero cyagabwe kuri Palma, kimwe cya kabiri cyabo kikaba cyari abasivili.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG