Uko wahagera

Angela Merkel Akomeje Kwemeza ko Ameze Neza


Angela Merkel
Angela Merkel

Nyuma y’Umunsi umwe gusa Chanceliere w’Ubudage Angela Merkel agaragaye asusumira mu ruhame, uyu munsi yahisemo kwicara, igihe yakiraga Minisiti w’intebe mushya wa Danemark, Mette Frederiksen. Ku buryo butari busanzwe bakurikiranye indirimbo zubahiriza ibihugu byabo byombi bicaye.

Ejo ku wa gatatu, Angela Merkel yari yagaragaye atitira igihe yakiraga Minisitiri w’intebe wa Finland, Antii Rinne.

Bikaba byari bibaye ubwa gatatu agaragarara mu ruhame asusumira mu gihe kitarenze ukwezi. Uyu munsi ariko igihe yari yicaye, nta kudagadwa byamugaragayeho.

Nyuma yahuye n’abanyamakuru, bamubajije uko ubuzima bwe bwifashe, abasubiza ko ameze neza, kandi ko afite imbaraga zo kurangiza neza imirimo ashinzwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG