Uko wahagera

Amnesty International irega u Rwanda iyicarubozo no kunyereza abaturage


Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International irasaba abatera inkunga ingabo z’u Rwanda guhagarika inkunga baziha.

Amnesty International irashinja guverinoma y’u Rwanda gukora iyicarubozo no gushyira abantu ku ngoyi, gufunga abantu binyuranije n’amategeko no kunyereza abantu mu magereza ya gisilikari atazwi. Ibi ngo bikorwa n’urwego rw’ubutasi rwa gisilikari J2.

Muri raporo yasohotse ejo kuwa mbere yitwa “U Rwanda: mw’ibanga rikomeye, ifungwa rinyuranije n’amategeko mu nzego z’ubutasi bwa gisilikari”. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi arabaza ministri w’u Rwanda w’ubutabera uko u Rwanda rwakiye iyo raporo.
XS
SM
MD
LG