Leta zunze ubumwe z’Amerika yasabye abaturage bayo bari muri Iraki kuvayo bwangu ivuga ko hari umutekano muke muri icyo gihugu no mu karere kibarizwamo.
Itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika riravuga ko ambasade yayo muri icyo gihugu yahagaritse imirimo kubera ibitero bigabwa aho ikorera n’umutwe w’abarwanyi bashyigikiwe na Irani.
Ibi bibaye nyuma yaho Perezida wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump atangarije ko ari we watanze itegeko ryo kugaba igitero ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’ i Baghadad muri Iraki cyahitanye Jenerali Qassim Soleimani wo mu gisirikare cya Irani,
Icyo gitero cyanahitanye Abu Mahdi al-Muhandis wungirije umukuru w’umutwe w’abarwanyi ishyigikiwe na Irani, witwa "Popular Mobilization Forces" nkuko ubutegetsi bubitangaza.
Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Javad Zarif yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yakoze igikorwa cy’iterabwoba. Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose anavuga ko abanzi bose bagomba kumenya ko intambara ya Jihad igiye gukomeza n’ingufu zikubye kabiri izo yari ifite kandi ko abarwana intambara ntagatifu bategerejwe n’intsinzi.
Amerika yagabye igitero cyahitanye Jenerali Qassim Soleimani mu gihe iherutse kuvuga ko igiye gufata ingamba zo gukumira ibitero ku basirikare bay obo mu burasirazuba bwo hagati.
Facebook Forum