Uko wahagera

Americana: Amateka y'Idolari rya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika


Ku itariki ya 10 y'ukwezi kwa gatatu 1862, guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yasohoye inoti zayo za mbere na mbere z'amadolari. Zari iz'atanu, icumi na makumyabiri. Mureke turebere hamwe muri make cyane ku mateka y'inoti y'idolari rya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ikaze mu kiganiro Americana.

Mbere y'ivuka ry'igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika, koloni z'Abongereza 13 cyavutsemo zakoreshaga amafaranga y'Ubwongereza. Mu gihe cy'intambara y'ubwigenge (yatangiye mu 1775), izi koloni zashyizeho, buri yose ukwayo, uburyo bwo kwishyura ibyo zabaga zikeneye byose, kugera Leta zunze ubumwe z'Amerika imaze kuvuka no kwiha ubwigenge mu 1776 na nyuma yaho. Bityo, zatangaga impapuro z'amasezerano yo kwemera kwishyura imyenda zafataga.

Urebye ni yo nkomoka ya mbere na mbere y'inoti mu mateka y'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi, nk'uko tubisanga ku rubuga rw'umuryango udaharanira inyungu witwa "American Numismatic Society", washinzwe mu 1858, wiha inshingano yo kubungabunga amateka n'amasomo ku birebana n'amafaranga muri rusange.

Ubwigenge bw'igihugu buvuga n'ubwigenge ku ifaranga. Izari koloni z'Abongereza 13, nyuma y'ubwingege ziba leta, zakomeje gukoresha uburyo bwazo bw'ifaranga, ariko biza kuba nk'ibisa n'akajagari mu gihugu cyitwa ko ari kimwe. Ni bwo ku itariki ya 2 y'ukwezi kwa kane mu 1792 Congress, inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, yashyizeho idolari nk'ifaranga rimwe rukumbi rigomba gukoreshwa mu gihugu cyose. Idolari ryatangiye ku buryo bw'ibikoroto bya zahabu n'iby'umuringa, silver mu Cyongereza cyangwa argent mu Gifaransa.

Rubanda babikoresheje mu buhahirane bwabo bwa buri munsi imyaka irenga 80, kugera Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika ishyizeho inoti bwa mbere na mbere mu ntambara y'isubiranamo ry'abenegihugu, Civil War, yabaye kuva mu 1861 kugera mu 1865. Abaturage babanje kutazemera no kutazizera, kuko batumvaga ukuntu igikaratasi cyasimbura umuringa na zahabu. Abaziganaga n'abazishushanyaga, bagacuruza inoti zitari zo, nabo bari benshi cyane. Guverinoma yabishyizemo imbaraga, buhoro buhoro abaturage bagenda bagira icyizere, ikomeza no guhangana n'abigana inoti. Byo ariko bihoraho kugeza n'ubu.

Intambara y'isubiranamo ry'abanegihugu igitangira, leta zo mu majyepfo, ziyise Confederation, zari zigometse, zishyiriyeho ifaranga ryazo. Na guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yari ikeneye amafaranga menshi cyane bikomeye yo guhemba abasirikari bayo no kubagurira ibyo bakenera byose, no gutesha agaciro ifaranga ryo muri leta za Confederation.

Ni muri urwo rwego Congress yayihaye uruhushya rwo gutangira gukoresha indangagaciro z'imari z'impapuro zoroheje gutwara, ishyiraho inoti z'amadolari atanu, icumi na makumamyabiri. Zasohotse bwa mbere ku itariki ya 10 y'ukwezi kwa gatatu mu 1862.

Guverinoma yagiranye amasezerano yo kuzicapa na banki z'abikorera ku giti cyabo kugera mu 1877. Kuva icyo gihe kugeza ubu, yishubije ububasha bwo kuzikorera ubwayo mu icapiro ryayo bwite.

Uko imyaka yagiye ihita, inoti z'amadolari nazo zagiye zihinduka ku isura n'ingano yazo. Muri iki gihe, inoti zose zirangana mu burebure no mu bugari.

Interuro "In God We Trust," bishatse kuvuga ngo "Dufite Icyizere mu Mana," yashyizweho n'itegeko mu 1955. Yasohotse bwa mbere na mbere ku noti y'idolari rimwe mu 1957. Kuva icyo gihe, iyi nteruro "In God We Trust" yanditse ku cyo ari cyose cyitwa idolari rya Leta zunze ubumwe z'Amerika, inoti n'ibikoroto.

Agaciro k'inoti nako kagiye gahinduka. Muri iki gihe, inoti zikoreshwa ni $1, $2, $5, $10, $20, $50, na $100. Inoti zo hejuru ya $100 zahagaze gukorwa kuva mu 1946, no gukoreshwa muri rubanda guhera mu 1969. Ni inoti za $500, $1,000, $5,000, na $10,000. Zose zakozwe inshuro imwe rukumbi, mu bihe bitandukanye. Ubu zitunzwe n'abantu bashaka kuzigira urwibutso byonyine gusa, abo bita collectors mu Cyongereza cyangwa collecteurs mu Gufaransa. Nta gaciro zifite mu buhahirane. Ndetse mu 1934, Leta zunze ubumwe z'Amerika yakoze inoti ya $100,000 rimwe gusa ariko yo ntiyigeze iyisohora. Bityo birabujijwe gutunga iyi noti.

Nshuti zacu, amateka y'idolari ry'Amerika ni maremare kandi menshi cyane. Ntawayavuga mu minota mike ngo bikunde. Ni yo mpamvu duhiniye aha iki kiganiro Americana cy'uyu munsi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:47 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG