Uko wahagera

Amategeko Mashya y'Ubuhinzi Yateje Imyigaragambyo mu Buhinde


Abahinzi amagana n’amagana bahuriye kuri uyu wa gatanu muri Leta ya Pradesh ikomeye mu bya politiki y’Ubuhinde, bamagana amategeko mashya ajyanye n’ubuhinzi. Ibi biragaragaza ko abantu bagenda biyongera mu gushyigikira imyigaragambyo imaze amezi ishaka ko guverinema ihagarika ayo mavugurura.

Abo bantu barakajwe n’icyo babona nk’itegeko rigamije inyungu z’abaguzi bigenga, hatitawe ku wahinze imyaka, abahinzi ibihumbi n’ibihumbi bamaze amezi arenga abiri bakambitse mu nkengero z’umurwa mukuru New Delhi, bahamagarira Leta guhagarika amategeko yashyizweho mu kwezi kwa cyenda.

Kw’ikubitiro imyigaragambyo y’abahinzi b’umuceri n’ingano mu Buhinde yabanje gushyigikirwa by’umwihariko na leta iyobowe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ya Punjab. Cyakora nk’ikimenyetso cy’uko ibibazo bya guverinema ya minisitiri w’intebe Narendra Modi, bigenda byiyongera, abahinzi barenga 10,000 baturuka mu bice bitandukanye bya politiki n’amadini bateraniye uyu munsi kuwa gatanu muri Leta ya Uttar Pradesh, bagaragaza ko bashyikiye imyigaragambyo.

Ramkumar Choudhary, umuyobozi w’akarere ka Bagpat, yabwiye imbaga y’abahinzi b’abahindu n’abayisilamu bo mu mudugudu wa Bhainswal, ko abandi bantu ibihumbi n’ibihumbi, bashobora kwerekeza i Delhi, keretse igihe guverinema yakuraho ayo mategeko.

Abapolisi amagana benshi bafite imbunda, bari mu myambaro y’umukwabu, bahagaze hafi, cyakora nta rugomo.

Leta ya Pradesh ni yo Leta nini mu Buhinde kandi ni n’isibaniro mu birebana n’amatora. Ikintu kidashimishije guverinema y’Ubuhinde, ni uko iyi myigaragambyo irushaho gukurikiranwa n’amahanga, ibyamamare nka Rihanna na Greta Thunberg uharanira ibidukikije batangaje inkunga yabo kuri abo bahinzi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG