Iyo nama yatumijwe kandi iyoborwa na President Nicolas Sarkozy w’Ubufaransa afatanije na ministri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron. Irangiye, bombi bagiranye ikiraniro n’abanyamakuru. Uretse amafaranga, President Sarkozy yavuze ko Libya izohererzwa n’abaganga, amazu ashobora kwimurwa azaba amashuli, n’abahanga bo kuyifasha gutunganya amazi no kuyakwirakwiza mu buturage. Bombi kandi basobanuye ko ibikorwa bya gisilikali bizakomeza muri Libya.
Minitri w’intebe w’Ubwongereza ati: “NATO n’izindi nshuti zacu, tuzakomeza ibikorwa byacu igihe cyose tuzaba dukenewe kugirango twimakaze imyanzuro 1970 n’1973 y’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi, mu rwego rwo kurengera aba-civils.”
David Cameron yasabye inama y’igihugu y’inzibacyuho ya Libya gukora anketi ku bwicanyi bwibasiye inzirakarengane mu ntambara no gushyikiriza ubutabera ababukoze. Umuyobozi w’iyo nama, Mustafa Abdullah Jalil, nawe wari mu ikoraniro ry’i Paris, yabasezeranije ko azabikora koko kandi ko azazana demokarasi ihuza bose muri Libya.
Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Hillary Clinton, n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, nabo bari mu nama y’i Paris. Ban Ki-moon yavuze ko umuryango ayobora uzatera Libya inkunga ikomeye cyane. Yashimiye by’umwihariko ibihugu byitabiriye inama bitemeraga revolution ya Libya. Inama yasabye ikomeje ibihugu bitarayemera na n’ubu, cyane cyane Afrika y’Epfo, guhindura politiki yabyo.