Iki gihugu cyabaruye abantu barenga 20.000 banduye virusi ya Corona bwa mbere ejo kuwa gatatu. Uwo mubare ukubye hafi inshuro eshatu uwabonetse mu ntangiriro z’icyumweru gishize. Guverinema yongeye gushishikariza abantu kwikingiza, ariko kugeza ubu irimo kwirinda ingamba nshya za guma mu rugo kugirango ibungabunge ubukungu bw'igihugu.
Ubwandu bwa virusi ya Corona bwazamutse ku buryo bwihuse muri Afurika y’Epfo, ahabarwa abantu 113000 ubu banduye. Impuguke zivuga ko ubwoko bushya bw’iyo virusi, Omicron, bwabonetse muri icyo gihugu mu kwezi gushize, bushobora kuba ari bwo nyirabayazana y’iyi nkubiri iheruka. Cyakora Minisitiri muri perezidansi, Mondli Gungubele, yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko guverinema irimo kwirinda ingamba zikaze za guma mu rugo.
Yavuze ko bashingira ku byangijwe n’inzitizi zo mu mwaka ushize, ubwo amaduka ibihumbi yahagarikaga akazi n’abantu bagatakaza imirimo. Yongeyeho ko icyo guverinema yahisemo gukora ari ugushakisha uburyo bwiza bushoboka, ibikorwa by’ubukungu bigakomeza mu gihugu.
Afurika y’Epfo ishyize imbere ikingira kugirango abantu bose birinde kuba bazahazwa n’indwara.
Ibyo bikorwa bisa n’ibirimo gutanga umusaruro, aho abantu barenga 133000 bahawe urukingo ejo kuwa gatatu. Ibyo bivuze ko 43 kw’ijana by’abantu bakuru babonye byibura doze imwe. Gungubele avuga ko gukingira ari ikintu cy’ingenzi mu kurinda ubuzima, mu gihe guverinema igerageza kubumbatira ubuzima bw’abaturage n’ubukungu.
Abantu 36 barapfuye ejo kuwa gatatu bazize virusi ya Corona. Ibyo byatumye umubare w’abo imaze guhitana urenga ibihumbi mirongo cyenda. Biteganyijwe ko abategetsi bashinzwe ubuzima muri Afurika y’Epfo bazashyira ahagaragara andi makuru ku byo babonye muri iyi nkubiri no ku bwoko bushya bwa virusi, Omicron, ejo kuwa gatanu.
VOA
Facebook Forum