Ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa kane, 1945, Adolf Hitler wari Prezida akaba na Chancelier w’Ubudage nibwo yabwiwe n’umwe mu basirikare be bakuru w’umujenerali ko nta ngabo zoherejwe gukumira igitero Abarusiya bari bagabye ku mujyi wa Eberswalde.
Icyo gihe nibwo Hitler yabwiye abasirikare be bakuru, aho yari ari mu ndaki, ko batsinzwe intambara, ko igisigaye ari uko bakwiyahura.
Kandi koko ntibyatinze maze ingabo z’Abarusiya zagendaga mu bimodoka by’umutamenwa, zigera ahitwa Treuenbrietzen, mu birometero 60 mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Berlin. Barekuye infungwa z’intambara, muri zo hakaba harimo, umugaba w’ingabo za Norvege, Otto Ruge.
Nibutse ko igitero Ubudage bwagabye kuri Pologne muri 1939, aricyo cyateje intambara ya kabiri y’isi, ku buryo nyuma y’imyaka ibiri, ingabo z’AbaNazi zari zimaze kwigarurira igice kinini cy’Uburayi.
Urwango Hitler yari afitiye abayahudi, no gukomeza kwibwira ko Abadage basumba abandi byatumye hicwa abanyahudi bagera kuri miliyoni 6.
Amaze kubona ko atsinzwe intambara,mu kwezi kwa kane 1945, Adolphe Hitler yiyahuriye mu ndaki yari yihisheno mu mujyi wa Berlini.
Facebook Forum