Uko wahagera

Abimukira Batatu Bafatiwe ku Mupaka wa Espagne na Maroc


Umwe mu bimukira yigeze gufatwa mu 2017 ari mw'ivalizi agerageza kuja muri Espagne.
Umwe mu bimukira yigeze gufatwa mu 2017 ari mw'ivalizi agerageza kuja muri Espagne.

Abimukira batatu b’abanyafurika barimo umwe ufite imyaka 15 bavumbuwe mu modoka bihagitse mu twanya tw’infungane nko munsi y’intebe n’inyuma yayo. Bageragezaga kwambuka umupaka bavuye muri Maroc bajya muri Espagne nk’uko byavuzwe na polise kuri uyu wa mbere.

Polise ya Espagne yabonye umwana w’umukobwa w’imyaka 15 n’abagabo babiri bafite hagati y’imyaka 20 na 21. Yababonye isatse imodoka eshatu ku mupaka hagati ya Maroc na Espagne muri teritwari ya Melila.

Abimukira babiri bari bakeneye kwitabwaho n’abaganga kubera ko bagaragazaga ibimenyetso byo kubura umwuka, kutamenya aho bari. Banababaraga ahantu hose mu ngingo bitewe n’urugendo rutoroshye bari bakoze.

Polise yafashe abashoferi batatu. Bose n’abagabo b’abanyamaroke bafite imyaka 19 kujyana kuri 32. Bakekwaho kwinjiza abantu mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polise yo ku mupaka kuwa gatanu yabonye umwimukira ufite imyaka 20 anagana munsi gice cy’ikamyo gitwara imizigo.

Ibice bya Melila na Ceuta by’amajyaruguru ya Espagne, ubutaka bwonyine bw’umuryango w’ubumwe bw’ubulayi bukora kuri Afurika, bikunze gukoreshwa n’abimukira bajya ku mugabane w’Ubulayi. Akenshi abahanyura basimbuka uruzitiro cyangwa bagakoga hafi y’inkombe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG