Uko wahagera

Abepiskopi Katolika 7 Basuye Inkambi y'Impunzi z'Abarundi ya Kavimvira


Great lakes Catholic Bishops visit Burundi refugees in kavimvira, Eastern DRC
Great lakes Catholic Bishops visit Burundi refugees in kavimvira, Eastern DRC

Mu rugendo rw’amahoro bakoreye muri Kongo abagize inama y'abepiskopi ihuza ibihugu by’u Rwanda, Uburundi na Kongo bagendereye inkambi y’agateganyo y’impunzi z’Abarundi ziri mu mujyi wa Uvira aho abo bashitsi bazishiriye ubutumwa bw’amahoro n’urukundo.

Aho abo basenyeri banyuze mu mihanda ya Kavimvira, bakirijwe indirimbo z’abayoboke b’idini gaturika.

Kuva mu paka wa Gatumba ugana mu mu mujyi wa Uvira aho bagiye banyura mw’ibarabara ryuzuye amazi ahandi ryuzuye ivumbi bururukaga imodoka zabo bagasuhuza amakirisitu ndetse n’abanyeshuri.

Aba b’Episkopi bagera mu nkambi y’agateganyo ya Kavimvira irimo impunzi z’Abarundi zirenga 1000 bazisanze zihagaze munsi y’ibiti by’imyembe kuzuba abandi bari hanze y’i bihangare bararamo bisakaje amahema ashaje.

Usibye iyi nkambi abepiskopi basuye, bagendeye n’ibiro vy’umujyi wa Uvira aho umuyobozi wawo yabijeje ko bazafatikanya mu kwimakaza umuco w’amahoro muri aka karere.

Abasenyeri basuye iyi nkambi barimo uwa doiyezi gatolika ya Ruhengeri, Cyangungu, Nyundo, Gikondoro, Ruyigi, Ngozi, Idiofa ndetse na Kongolo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG