Uko wahagera

Abatalibani Barasaba Ingabo za OTAN Kuva muri Afuganistani


Intumwa z'umutwe w'Abatalibani mu biganiro na leta y'Afuganistani
Intumwa z'umutwe w'Abatalibani mu biganiro na leta y'Afuganistani

Umutwe w'Abatalibani muri Afuganistani kuri uyu wa gatandatu wihanangirije umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y'Amerika n'Ubulayi kudakora icyo wise 'gukomeza intambara' mu gihe uwo muryango utekereza kuri gahunda yo gukura ingabo zawo muri Afuganistani.

Abatalibani baravuga ko kugumisha ingabo za OTAN zigera ku 10,000 muri Afuganistani ari igikorwa kidafitiye inyungu uwo muryango ubwawo cyangwa abany'Afuganistani.

Donald Trump wahoze ari perezida w'Amerika yari yumvikanye n'ubuyobozi bw'Abatalibani ko ingabo z'amahanga zizaba zavuye muri Afuganistani mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2021.

Muri uko kumvikana uwo mutwe na wo wasabwaga guhagarika ubufatanye n'umutwe wa al-Qaeda ugatangira ibiganiro n'ubutegetsi buriho muri Afuganistani.

Leta ya Joe Biden yavuze ko izongera kureba neza iby'ayo masezerano. Ministeri y'ingabo z'Amerika irashinja imitwe y'abarwanyi muri Afuganistani kutagaragaza ubushake bwo kugabanya imvururu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG