Abashimuse abamisiyoneri muri Haiti barashaka miliyoni 17 z’Amadolari kugirango babarekure.
Abanyarugomo bo muri Haiti batwaye abo ba Misiyoneri b’abanyamerika n’umunyakanada, baraka miliyoni 17 y’ingurane, nk’uko ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika cyabitangaje kuri uyu wa kabiri gisubiramo ibyavuzwe n’umutegetsi muri Haiti.
Minisitiri w’Ubutabera Liszt Quitel, yavuze ko ibiro by’Amerika bishinzwe ubushinjacyaha, FBI, na Polisi ya Haiti, barimo kuvugana na abarushimusi kandi ko bashakisha uburyo abamisiyoneri bafashwe bugwate muri iki cyumweru hanze y’umurwa mukuru Port-au-Prince n’agaco kitwa “400 Mawozo”, barekurwa. Quitel yabwiye ikinyamakuru the Wall Street ko imishyikirano ishobora kuzafata ibyumweru.
Iryo tsinda ry’abamisiyoneri, Abanyamerika 16 n’Umunyakanada umwe, ririmo abagore 6 n’abana batanu.
Gushimuta abantu birimo gukorwa ahantu hazwi hatandukanye muri Haiti, biturutse ku bibazo byiyongera bya politiki n’iby’ubukungu. Abantu byibura 628 bashimuswe mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka 2021 yonyine, nk’uko ikigo cyo muri Haiti kitabogamiye kuri Leta, gikora isesengura n’ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu, Center for Analysis and Research in Human Rights (CARDH) cyabitangaje muri raporo.
Abanyahayiti kuri uyu wa mbere, bakoze imyigaragambyo mu gihugu hose, bamagana ibikorwa by’abanyarugomo na barushimusi, byagiye byiyongera uko imyaka igenda kandi bikaba byararushijeho gukara kuva mu kwezi kwa kalindwi, ubwo Perezida Jovenel Moise, yicwaga.
Facebook Forum