Uwo perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatoreye kuba minisitiri w’ubutabera mushya, William Barr, kuri uno wa kabiri yiriwe imbere y’abasenateri bamuhata ibibazo mbere yo kumwemeza cyangwa kumwanga.
Mu byo bamubajije harimo ikirebana n’umushinjacyaha wihariye, Robert Mueller, urimo ukora anketi ku ruhare rw’Uburusiya mu matora y’Amerika yo mu 2016.
William Barr yameye ku mugaragaro ko azamureka igihe cyose azakenera kugirango asoze neza akazi ke, kandi ko azamuha amafaranga yose ya ngombwa.
Yasobanuye ko mu byemezo byose azafata azakumira ibya politiki byatobera Mueller. Ati: “Mbarahiye ko nzakurikiza amategeko yonyine gusa nimuramuka munyemeje.”
Iki kibazo cyaturutse ku nyandiko ya William Barr yo mu mwaka ushize yavugaga ko Mueller adafite ububasha bwo gukora anketi kuri Perezida Trump.
William Barr afite imyaka 68 y’amavuko. Yigeze kuba minisitiri w’ubutabera mu butegetsi bwa Perezida George H. W. Bush. Aramutse yemejwe na Sena yasimbura Jeff Sessions weguye mu kwezi kwa 11 gushize.
Facebook Forum