Uko wahagera

Abarwanyi Bishe Abasirikare Bane mu Majyaruguru ya Mali


Itangazo ry’igisirikare cya Mali ryasohotse kuri uyu wa kane, ryavuze ko abasirikare bane bishwe abarenga icumi bakomereka bikomeye mu gitero cy’abakekwaho kuba abarwanyi, cyabaguye gitumo ubwo bari kw’irondo mu burengerazuba bwa Mali.

Icyo gitero cyabaye mu ijoro ry’ejo kuwa gatatu, hafi y’umujyi wa Nara. Ni mu birometero bigera kuri 30 ku mupaka w’amajyepfo n’igihugu cya Mauritania.

Iryo tangazo ryongeye ko itsinda riri i Nara, ryari ryibasiwe n’igitero cyakoreshejwemo ibisasu biturika n’ibitwaro bikomeye, kandi ko uwo mubare w’abapfuye ari w’agateganyo.

Nta mutwe wari wavuga ko ariwo wagabye icyo gitero.

Ibihugu bya Mali, Nijeri na Burkina Faso, bihanganye n’inyeshyamba za kiyisilamu zigabije akarere ka Saheli, muri Afurika, aho zishe abantu ibihumbi kandi zigatesha ingo ababarirwa muri za miliyoni, n’ubwo ingabo mpuzamahanga zimaze imyaka icyenda zoherejwe gutsinda izo nyeshyamba.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG