Abategetsi bo muri Sri Lanka baravuga ko abantu 200 bapfuye abandi babarirwa mu magana bagakomeretswa n’ibisasu byaturikiye mu nsengero no mu mahoteli anyuranye kuri Pasika.
Ubutegetsi buravuga ko hafashwe abantu barindwi bakekwaho gutega ibyo bisasu.
Sri Lanka yahise ishyiraho umukwabo inafunga imiyoboro iganisha ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kurinda ko abantu bakwirakwiza ibihuha.
Ibisasu bitandatu byaturikiye mu nsengero eshatu n’amahoteli atatu ku cyumweru. Hashize amasaha make haturitse ibindi bisasu bibiri. Kimwe cyaturikiye ahitwa Dehiwala ikindi giturikira Dematagoda, hafi y’umurwa mukuru wa Sri Lanka.
Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka Ranil Wicramesighe yihanganishije imiryango y’abapfushije ababo bahitanywe n’ibyo bisasu. Yamaganye igabwa rya biriya bitero anavuga ko bizahungabanya ubukungu bw’igihugu.
Ubutegetsi bwavuze ko rumwe mu nsengero zagabweho ibitero rwitwa Saint Anthony's hamwe n’amahoteli yose yibasiwe n’icyiciro cya mbere cy’ibisasu byose byari mu mugi wa Colombo. Izindi nsengero zagabweho ibitero zirimo Saint Sebastian's ruri mu gace ka Negombo, hanze ya Colombo, n’urwa Zion ruri i Batticaloa.
Ubuyobozi bukuru bw’izo nsengero bwasabye leta gushaka, gufata no guhana abagabye abateze biriya bisasu. Kugeza ubu ntawe urigamba ko yateze ibyo bisasu.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yihanganishije abo muri Sri Lanka avuga ko Amerika yiteguye gufasha.
Facebook Forum