Umushumba wa kiliziya gatulika kw’isi hose, Papa Fransisko, taliki ya 27 y'ukw akane umwaka wa 2014, azazamura mu rwego rw’abatagatifu, babiri mu bamubanjirije. Abo ni Papa Yohani wa 23 na Papa Yohani-Pawulo wa 2.
Abanyarwanda n’Abarundi bazi cyane Papa Yohani-Pawulo wa 2: yarabasuye ku mpeshyi y'umwaka wa 1990 kandi abenshi babayeho mu gihe cye.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thomas Kamilindi yabajije umuhanga w'umunyarwanda muri tewolojiya (ubuhanga mu by’iyigamadini) Laurien Ntezimana, ikintu cy’ingenzi abona gitumye Papa Yohani Pawulo wa 2 ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu. Mwarimu Ntezimana arabisobanura.
Vatican: Abapapa Babiri Bagizwe Abatagatifu
