Uko wahagera

Abantu 60 Baraye Bahitanywe n'Ibitero muri Nijeri


Bamwe mu Barwanyi bo muri Nijeri
Bamwe mu Barwanyi bo muri Nijeri

Muri Nijeri, abayobozi muri guverinoma y’akarere batangaje ko abantu 60 ari bo baraye bahitanywe n’ibitero. Abagabo bafite intwaro bishe abo bantu mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Nijeri ejo ku cyumweru.

Abateye bigabije imidugudu itatu mu ntara ya Tahoua, aho igihugu gihana imbibi na Mali. Amakuru aturuka mu bashinzwe umutekano, avuga ko abarwanyi ba Leta ya kiyisilamu ari bo bagabye icyo gitero, mu gihe amakuru aturuka mu karere atavuga uwari ubiri inyuma.

Alfouzazi Issintag, Meya wa Tillia, mu cyaro aho iyo midugudu iherereye, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko hari abantu babarirwa muri 60 bapfuye, ariko ko umubare wose utari wamenyekana.

Umuyobozi w’umudugudu muri ako karere wasabye ko amazina ye adatangazwa, yavuze ko hishwe abantu bagera muri 70. Urugomo rurenze mu mpande zose z’uburengerazuba bw’Afuruka mu karere ka Sahel, rwenyegezwa n’abarwanyi bafite aho bahuriye na al-Qaida, n’abishingikiriza ku moko.

Ibitero by’ejo ku cyumweru bikekwa ko byaba byari ibyo kwihimura mu birebana n’itabwa muri yombi ry’abantu bakekwagaho kuba bari mu mitwe yitwaje intwaro iri mu karere. Ibyo byavuzwe muri raporo y’imiryango y’ubutabazi iyobowe n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR.

Abantu batamenyekanye kuwa mbere w’icyumweru gishize, bishe abantu batari munsi ya 58 mu karere ka Tillabery, kegereye ahabereye ibitero by’ejo ku cyumweru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG