Ubufaransa bwashyizeho amabwiriza y'imyitwarire yo mu bihe bidasanzwe mu gihugu mu rwego rwo kurwanya ikiza cya Covid 19 gikomeje guca ibintu muri icyo gihugu no ku mugabane w'Ubulayi muri rusange.
Umurwa mukuru Paris n'indi mujyi irindwi irimo Lyon, Grenoble, Aix-en-Provence, Montpellier, Lille, Rouen and Saint-Étienne, byashyiriweho umukwabo wa 'guma mu rugo' guhera saa tatu za nijoro kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitodo. Ibyo bigomba kubahirizwa mu gihe cy'ibyumweru bine.
Ububiligi bwo buzajya buhera saa sita za ijoro kugera saa kumi n'imwe za mu gitondo mu gihugu hose. Bwatanze itegeko ko utubari, amazu afungurirwamo na za butike zigurushirizwamo ibiribwa byoroheje, ikawa n'icyayi, byose bigomba gufunga imiryango kuva ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.
Ejo ku wa gatanu, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ibihugu byose byo ku isi bigeze ku mubare munini w'abanduye byigeze kuva Virusi ya Corona yaduka.
Muri Amerika, kaminuza ya Johns Hopkins ikora ubushakashatsi kuri icyo kiza uyu munsi yatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 39.3 hirya no hino ku isi bamaze kwandura iyi ndwara, imaze guhitana abarenga miliyoni 1.1.
Muri Amerika gusa, abanduye barega gato miliyoni 8 mu gihe Ubuhinde bugeze kuri miliyoni 7.4 bamaze kwandura. Kuri uyu wa gatandatu gusa, Ubuhinde bwatangaje ko handuye abantu 62,212 mu masaha 24 ashize. Icyo gihugu cyavuze ko kigiye gutangira gushakisha abantu 300 bageragerezwaho inkingo.
Facebook Forum