Bikomeje kuvugwa n’inzego zitandukanye ko mu Rwanda abakora umwuga w’itangazamakuru batabifitiye ubushobozi kandi ko batazi icyo bakora.
Perezida Paul Kagame, ubwo yahaga ubunani abakozi bo muri Perezidansi, yatangaje ko mu Rwanda nta banyamakuru bahari ; ngo n’abahari ni ababuze icyo bakora. Uwagiye mu ishuri bikamunanira ngo ni umunyamakuru ; uwahinze bikamunanira ngo ni umunyamakuru. Uwakoze « business » bikamunanira ngo ni umunyamakuru. Ngo abanyamakuru bahari ni abo guhiga abantu babatera ubwoba, bababwira ko babandika, abo bantu bakagira icyo babarebera.
Abanyamakuru bigenga Ijwi ry’Amerika ryavuganye na bo basanga ko, niba mu Rwanda bene abo banyamamakuru bahari, ababahishira ari bo koko baba bafte ibyo bikeka. Bababajwe kandi n’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari we wari usigaye yumva itangazamakuru, none na we ngo yabakuyeho amaboko.
VOA na BBC ni ngo ni byo soko y’byandikwa kuri internet
Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze, Bwana Nkusi Laurent, umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe itangazamakuru, Bwana Bideri Joseph, hamwe n’umuvugizi wa Polisi, Bwana Badege Théos, mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ijambo rya Perezida Paul Kagame, bashinje umunyamakuru uhagarariye umuryango Reporters Sans Frontieres mu Rwanda, Lucie Umukundwa, kuba ngo ari we nkomoko y’ibitangwa n’imiryango mpuzamahanga kuri internet.
Muri icyo kiganiro hibasiwe kandi abanyamakuru bakorera radiyo mpuzamahanga Ijwi ry’Amerika na BBC kuba na bo ngo bakwirakwiza ibyo iyo miryango iba yasohoye, bagatuma byumvwa n’abantu benshi. Byatumye bamwe mu banyamakuru ba Leta bita abo bagenzi babo abanzi b’igihugu.
Hagati aho arikoi, itangazamakuru ryigenga na ryo riragaya imikorere y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Haut Conseil de la Presse, ngo kuko nta cyo ikora ; raporo zayo ngo ziba zibogamye.
Abanyamakuru bigenga barasanga Leta ikwiye gushakira ikibazo aho kiri ngo kuko kidaturuka ku mashuri make bafite!