Igikorwa cyo kurekura abagororwa bafunzwe k’Uburyo bunyuranyije n’amategeko cyatangiye mu gitondo cyO ku itariki ya 29 Nyakanga, nk’uko inama y’abaminisitiri yo kuwa gatatu tariki ya 27 Nyakanga yari yabyemeje. Muri gereza ya Kigali bakunze kwita 1930, ababishinzwe bari mu gikorwa cyo guhamagara abagombaga gutaha kuva mu ma saa moya za mu gitondo.
Ku bagororwa barenga ibihumbi 5 bafungiye muri iyo gereza, imibare y’agateganyo itangwa n’inzego zishinzwe ivuga ko abazasezererwa barenga ibihumbi 2. Abagera ku gihumbi bagomba gusohoka ku ikubitiro. Abo ni abireze bakemera icyaha, ari na bo benshi, abarwayi n’abasheshe akanguhe. Hari kandi n’abadashinjwa genocide ariko bari bamaze muri gereza icyakane cy’igihano cyabo, bakaba baritwaye neza.
Uretse abarwayi n’abasheshe akanguhe, abandi barahita boherezwa mu ngando, aho bazamara ukwezi kose bigishwa kandi banaganira n’inzego zinyuranye z’igihugu ku buzima bagiye kwinjiramo. Ingando bazazikorera mu bigo by’amashuri mu ntara zinyuranye z’igihugu.
Abenshi mu bagize amahirwe yo gusezererwa bemezaga koko ko bireze. Aba barimo abemera ko bishe abantu, abemera ko basahuye, cyangwa se bagiye mu bitero n’ubwo nta we bishe, n’ibindi.
Ibyiciro bikurikira birimo abana bari bafite imyaka hagati ya 14 na 18. Abo bana, nk’uko bitangazwa na servisi za parquet,ngo bazagenerwa ahantu habo bazahererwa amahugurwa mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.
Abandi bazarekurwa nyuma ni nk’abavuga ko nta byaha bya genocide bakoze, cyangwa se abashinjurwa na bagenzi babo, kimwe n’abafungiwe ubucengezi.
Nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubucamanza, abagomba kurekurwa bose barakabakaba ibihumbi 36.
Aba barekurwa bazakomeza gufatanya n’inkiko gacaca, cyane cyane abireze ; bashobora no gusubizwa muri gereza biramutse bigaragaye ko batavugishije ukuri m’ukwirega kwabo.
Iki gikorwa ni ubwa gatatu kibaye kuva muri 2003. Mu ntangiriro z’uwo mwaka ni bwo Perezida Paul Kagame yasohoye itangazo risaba ko abagororwa bari muri gereza k’uburyo budakurikije amategeko bakwiye gufungurwa. Muri uwo mwaka hasohotse ibihumbi 23 nk’uko minisiteri y’ubucamanza ibitangaza. Abo bose baregwaga genocide. Naho mu mwaka wa 2004 hasezerewe ibihumbi 4 na 500 bashinjwa bose ibyaha bisanzwe.
Nk’uko itegeko rigenga gacaca ribiteganya, abireze bakemera icyaha batari mu rwego rwa mbere, bagabanyirizwa icya kabiri cy‘igihano. Abenshi bakaba bamaze imyaka irenga itandatu, kandi ibihano bahabwa ahanini biba bitagera ku myaka 15. Bivuze ko bagumye muri gereza barenza igihano bagomba guhabwa. Ikindi gice itegeko rigena ko bakirangiza bakora imirimo nsimburagifungo.
Ku birebana n’abana ubundi itegeko ntiryemera ko umwana utarageza ku myaka 18 afungwa. Abarwayi barekurwa, nk’uko bigaragara, ni abageze mu minsi yabo yanyuma. N’abasheshe akanguhe usanga barengeje imyaka 75.
Zimwe mu modoka zigomba gucyura abo bagororwa mu miryango yabo cyangwa se kubageza mu ngando zatanzwe na minisiteri y’ingabo.
Cyakora bamwe, nk’uko babivuga, ngo ntibazi n’aho bazagana kuko imiryango yabo ntayikibaho. Hari abapfushije abagore n’abana, n’abo amazu yabo yasenyutse, ndetse n’abafite ikibazo cy’abafasha babo bishakiye abandi.