Uko wahagera

Afurika y'Epfo:Ambasaderi Rassol Yanenze Politiki ya Perezida Trump


Ambasaderi Rassol wo muri Afurika y'Epfo yavuze amagambo yatumye umubano w'igihugu cye n'Amerika urushaho kugaragaramo agatotsi
Ambasaderi Rassol wo muri Afurika y'Epfo yavuze amagambo yatumye umubano w'igihugu cye n'Amerika urushaho kugaragaramo agatotsi

Ambasaderi w’Afurika y’Epfo Ebrahim Rasool yabwiye abari mu nama ya politiki mpuzamahanga ko Perezida w’Amerika Donald Trump ayoboye ishyaka ry’abazungu b’abahezanguni muri Amerika ndetse no ku isi hose.

Ibi Ebrahim Rassol yabivugiye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Rassol kandi yagerageje gusobanurira ikigo cya Mapungubwe gishinzwe ibijyanye n’ingamba imyumvire ya Perezida Trump iherutse mu rwego rw’ububanyi n’amahanga. Trump aherutse kugaragaza impungenge z’uko Afurika y’Epfo yambuye abazungu amasambu, ndetse ayishinja ubufatanye n’umutwe wa Hamas n’igihugu cya Irani.

Ambasaderi Rassol yavuze ko ivangura ry’abazungu ari ryo ryatumye Perezida Trump asuzugura itegeko rishingiye ku butegetsi ku isi harimo n’izindi nzego, nk’Umuryango w’abibumbye ONU, n’Umuryango w’ibihugu biri muri G20. Rassol, ntabwo yariye iminwa mu gukomeza gusobanura uko abona Trump na politiki ye aho yavuze ko amagambo afatwa nk’ikirango cya Trump yakunze gukoresha yiyamamaza agira ati “Make America Great Again” ashaka kuvuga ngo Twongere Tugire Amerika Igihangange ari amagambo y’igisubizo cy’abazungu b’abahezanguni ku bijyanye n’ubwiyongere bw’abatuye muri Amerika baturuka mu bihugu byo hirya no hino. Yavuze kandi ko ikibazo cy’amasambu y’abazungu bo muri Afurika y’Epfo yatanze ibirego byatumye iki kibazo kijya ku ruhando mpuzamahanga.

Ambasaderi Rassol agereranya amagambo y’ikirango cya Trump ya Make America Great Again nk’igitero cy’ubushotoranyi ndetse akavuga ko ari ibintu bisobanutse neza bigaragaraza neza imibare y’abazungu bo muri Amerika aho biteganijwe ko abatora b’abazungu bazaba bari ku kigero cya 48%.

Ibi rero akavuga ko ari ibintu bigomba kugenzurwa, kugirango abantu barusheho gusobanukirwa n’ibintu bitekerezwa harimo ibijyanye n’ivanguramoko, ibijyanye no kubaka urukuta, iyirukanwa ry’abimukira n’ibindi. Ambasaderi Rasool akomeza avuga ko atari impanuka kuba umuherwe Elon Musk yarivanze muri politiki y’Ubwongereza ndetse akabikora mu mujyo umwe n’uwa Visi Perezida JD Vance wari mu nama y’umutekano mu kwezi kwa kabiri i Munich mu Budage aho yaganiriye n’ishyaka ryaho ry’abahezanguni. Rassol rero akibaza uruhare rw’abanyafurika muri ibi byose uretse gushaka kugaragaza ko abazungu bahohoterwa.

Ambasaderi Rassol yavuze ko Afurika y’Epfo ishobora guhangana n’ibikorwa bya Trump bishingiye ku ivangura kuko Afurika y’Epfo ari igihugu gifite amateka y’ibijyanye no kurwanya ivangura ry’abazungu. Yavuze kandi ko Afurika y’Epfo ishishikariza Trump kutabura icyubahiro cyane cyane ku nzego zo ku rwego rw’isi, Afurika y’Epfo ibona ko ziyoborwa n’ibihugu byo mu burengerazuba, kubw’ibyo akavuga ko imyumvire ya Trump ari nk’isaha idakora.

Rassol afite amateka mu gushyigikira Umutwe wa Hamas. Ikinyamakuru Semafor kivuga ko uyu mugabo yagiye agorwa kenshi no kugira icyo yavuga kikumvikana na Leta y’Amerika.

Rassol yavuze ko atewe amakenga n’ibijyanye no guhagarika gukorana n’Amerika cyangwa ihagarikwa ry’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi hagamijwe ibindi bihugu.

Izi mpungenge ze zikaba zishingiye kukuba Afurika y’Epfo idashobora gucuruza mu bihugu byo mu burengerazuba kuko ari ho bakura inyungu ibibafasha cyane mu nzira y’iterambere.

Kuri ibi byose byavuzwe na Ambasaderi Rasool, mu magambo make cyane yanditse ku rukuta rwa X, Marco Rubio, ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika yagize ati: Ambasaderi w’Afurika y’Epfo ni umunyapolitiki wanga Amerika bityo rero nta kaze agifite mu gihugu kiza cy’Amerika gikomeye bityo rero nta kintu na kimwe dufite cyo kuganira nawe, afatwa nk’umuntu udakwiriye.

Forum

XS
SM
MD
LG