Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birindwi bya mbere bikize kurusha ibindi kw’isi, bari iteraniye muri Canada, bamaganye yivuye inyuma M23 n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubilika ya Demokarasi ya Kongo muri runsange. Barasaba inyeshyamba n’ingabo z’u Rwanda kuva mu bice byose bigaruriye, no gushyigikira inzira y’ibiganiro bihuzwa n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba n’iy’amajyepfo.
Ibi bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagareagara na ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubume z’Amerika. Rikubiyemo ingingo esheshatu z’ingenzi abaministri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi baganiriyeho mu nama byagiriye I Charlevoix mu ntara ya Quebec iri mu burasirazuba bwa Kanada
Abitabiriye iyi nama bavuze ko intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo n’imvururu ziyishamikiyeho biciye ukubiri n’amategeko mpuzamahanga n’arengera uburenganzira bwa muntu kandi ivogera ubusugire bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo nk’igihugu cyigenga.
Baboneyeho gusaba umutwe wa M23 n’ingabo z’u Rwanda gukura ingabo mu bice by’uburasirazuba bw’igihugu bigaruriye. Bashimangiye kandi ko imitwe yose irebwa n’ubushyamirane bubera muri ako gace harimo M23 na FDLR bakwiriye kwemerera umuryango w'Afurika y’uburasirazuba n’uwiyamajyepfo mu bikorwa by’ubuhuza bigamije kurangiza iyi ntambara mu mahoro kandi bakemerera abagore n’urubyiruko kugira uruhare muri ibi biganiro.
Uretse mu karere k’ibiyaga bigali, abagize iyi nama bamaganye intambara ibera muri Sudani n’ibibazo yateje birimo gufata ku ngufu abakobwa n’abagore, imidugararo yateye inzara y’igikatu n’abaturage kuvanwa mu byabo ku rugero rutari rwabaho. Basabye ko impande zirebwa n’iyi ntambara zayihagarika vuba na bwangu, kandi zikemerera ibikorwa by’ubutabazi kugera ku bazahajwe n’intambara.
Mu bindi iyi nama yemeje harimo ko ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi bishyigikiye byimazeyo igihugu cya Ukraine mu ntambara kirwana yo kurengera ubusugire, ubutavogerwa, ubwigenge bwacyo n’ukwishyira ukizana kw’abagituye.
Bashimye ibikorwa bigamije kurangiza iyi ntambara mu nzira y’amahoro, byumwihariko inama y’italiki 11 z’uku kwezi uyu mwaka yahuriwemo na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ukraine n’Arabiya Sawudite.
Bashimye ko Ukraine yemeye ko habaho uburyo bw’amahoro bwo kurangiza intambara basaba Uburusiya ko na bwo bwakwerekera muri uwo mujyo bwemera kurangiza iyi ntambara mu nzira y’amahoro ku buryo butaziguye.
Iyi nama kandi yaganiriye ku kibazo cy’amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwo hagati. Abayigize bamaganye igitero Hamasi yagabye kuri Isirayeli taliki 7 z’ukwa cumi mu 2023, basaba ko imfungwa zose zafashwe n’umutwe wa Hamasi muri Palestina zarekurwa.
Bavuze kandi ku kibazo cy’umutekano mu bihugu bikikijwe n’inyanja ya Pasifila n’amakimbirane hagati y’Ubushinwa na Tayiwani, bavuga ko hakwiriye kubaho ubutavugerwa n’ubusugire bw’imipaka
Ku byerekeye umutekano muri Hayiti ibihugu bya 7 bikize kurusha ibindi ku isi byashyigikiye kuba Kenya yarohereje ingabo zo gufasha kugarura umutekano, bishimangira ko bishyigikiye ubutegetsi bwa Hayiti mu gusubiza igihugu mu mahoro.
Forum