Uko wahagera

Prezida Trump Asaba Irani Imishyikirano ku vya Nikiliyeri


Prezida wa Reta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump
Prezida wa Reta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, arasaba imishyikirano na Irani kuri porogaramu yayo ya Nikiliyeri. Bikubiye mw’ibaruwa yandikiye umuyobozi w’ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei, mu cyumweru gishize. Ibihugu byombi bimaze imyaka irenga 45 birebana ay’ingwe.

Perezida Trump yohereje uru rwandiko kw’itariki ya 5 y’uku kwezi kwa gatatu. Yarunyujije kuri guverinoma ya Emira z’Abarabu zunze ubumwe (EAU mu magambo ahinnye). Umujyanama wa perezida wa EAU mu bya dipolomasi, Anwar Gargash, yarushyikirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, Abbas Araqchi, kuri uyu wa gatatu.

Perezida Trump yari yatangaje ku mugaragaro koko ko yanditse iyi baruwa mu kiganiro yagiranye na televiziyo Fox Business Network yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yagize ati: “Nabandikiye ibaruwa mbabwira, nti: “Ndizera ko muzemera kujya mu mishyikirano.” Impamvu ni uko bigeze aho dukoresha ingufu za gisirikare byabera ishyano ribi cyane.”

Araghchi yahoze mu ntumwa za Irani zakoze imishyikirano n’ibihugu bitandatu by’ibihangange ari byo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Uburusiya n’Ubushinwa.

Ni imishyikirano yavuyemo amasezerano yo mu 2015. Mu 2018, Perezida Trump, ubwo yari muri manda ye ya mbere, yakuye Amerika muri aya masezerano. Biri mu byateye Ayatollah Khamenei gutangaza ko adashobora kwizera Amerika.

Bityo, mu kiganiro yari yagiye guha abanyeshuli ba kaminuza y’i Teherani yateye utwatsi icyifuzo cya Perezida Trump cyo gusubira mu mishyikirano mishya. Yagize ati:" None se ko tuzi neza ko batubahiriza amasezerano, imishyikirano imaze iki? Kuyisaba ni ukuyobya uburari gusa. Irani ntiyiteguye gushyikirana.”

Ayatollah Ali Khamenei, umukuru w'ikirenga wa Irani
Ayatollah Ali Khamenei, umukuru w'ikirenga wa Irani

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yandikiye umukuru w’ikirenga wa Irani mu gihe yategetse ko Amerika ishyira kuri Irani igitutu gikomeye mu rwego rwo hejuru.

Bityo, kuri uyu wa kane, Amerika imaze gufatira ibihano minisitiri wa peteroli wa Irani, Mohsen Paknejad, sosiyete z’ubucuruzi zitandukanye, n’amato atwara peteroli bya Irani.

Ibi bihano biri mu rwego rw’iteka Perezida Trump yasinye mu kwezi kwa kabiri gushize, ashyiraho ingamba zo gukumira inzira zose Irani ishobora kunyuramo kugirango igere ku ntwaro kirimbuzi, bombe atomique mu Gifaransa, n’ibikorwa bya Irani byatuma igira igihagararao, icyubahiro, n’igitinyiro mu mahanga.

Iri teka ritegeka minisitiri w’imali gushyira ibihano biremereye cyane kuri Irani, na minisitiri w’ubutabera gukora anketi ku bantu cyangwa amatsinda y’abantu bakoreshwa na Irani muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no kubashyikiriza ubutabera.

Muri iri teka, Perezida Trump yanzura agira, ati: “Sinshobora kwihanganira ko Irani itunga intwaro za kirimbuzi. Ntituzemera kandi ko ikomeza guha imali iterabwoba, by’umwihariko ku nyungu za Leta zunze ubumwe.”

Leta zunze ubumwe z’Amerika yacanye umubano ushingiye kuri ambasade na Irani kuva mu 1979. Byaturutse ku gitero abanyeshuli ba kaminuza zo muri Teherani, bari abayoboke b’ingoma ya ba Ayatollah bari bamaze guhirika umwami w’abami Mohammad Reza Pahlavi, bagabye kuri ambasade y’Amerika, barayigarurira, bafata bugwate abadipolomate b’Amerika. Babamaranye iminsi 444.

Usibye guca umubano, hari n’igihe ingabo z’ibihugu byombi zikozanyaho. Urugero: mu kwezi kwa cumi 1983, ibisasu bya kabutindi byaturikiye mu bigo bya gisirikari byari bicumbikiye ingabo z’amahoro z’Amerika i Beyiruti muri Libani bihitana abasirikare 241 b’Amerika.

Ibindi byaturikiye ku kigo cy’Abafaransa nyuma yaho gato cyane, byica abasirikare 58 b’Abafaransa. Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubufaransa batangaje ko ari Irani yari inyuma y’ibyo bitero byombi.

Mu kwezi kwa kane 1988, barwanye icyiswe “intambara y’amato atwara peteroli” mu kigobe cya Hormuz no mu kigobe cy’aba Perse. Naho mu kwezi kwa karindwi 1988, ubwato bw’intambara bw’Amerika bwahanuye indege ya gisivili ya Irani yari irimo yerekeza i Dubayi. Yari irimo abantu 290. Bose barapfuye.

Mu myaka yakurikiyeho kandi, Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyize ibihano biremereye kuri Irani. Muri iyi manda ye ya kabiri, nk’uko abivuga, Perezida Trump arashaka imishyikirano ariko adashyize ku ruhande n’igitekerezo cyo gukoreshya ingufu za gisirikare bibaye ngombwa. (VOA)

XS
SM
MD
LG