Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo – SADC kuri uyu wa Kane wafashe umwanzuro wo gusoza ubutumwa ingabo zawo zarimo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Uyu ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama idasanzwe yahuje abategetsi b’ibi bihugu yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya videwo, yigaga ku kibazo cy’intambara zo mu burasirazuba bwa Kongo.
Ni inama yitabiriwe n’abategetsi bahagarariye ibihugu 15 kuri 16 bihuriye mu muryango wa SADC. Igihugu cya Komore ni cyo kitaserukiwe muri iyi nama. Ba Perezida Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya, Hakainde Hichilema wa Zambiya, Duma Gedeon Boka wa Botswana, Felix Antoine – Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, Andriy Rajoelina wa Madagasikari, Daniel Francisco Chapo wa Mozambike, Nangolo Mbumba wa Namibiya, ni bo bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama.
Ni mu gihe ibihugu bya Lesoto, Eswatini, Malawi, Ibirwa bya Morise, na Angola byo byaserukiwe n’abategetsi bo ku rwego rwa ba Minisitiri, naho ibirwa bya Seyishere byo biserukirwa n’ambasaderi w’iki gihugu muri Afurika y’Epfo, Claude Morel.
Umwanzuro wa 10 mu igera kuri 19 yemejwe n’aba bategetsi, ni wo ugaruka ku kurangiza ubutumwa bwa SADC muri Kongo – SAMIDRC. Uyu uragira uti: “Iyi nama ihagaritse ubutumwa bwa SAMIDRC kandi itegetse gutangira ivanwa mu ry’ingabo za SAMIDRC muri Kongo mu byiciro.”
Iyi nama kandi yanzuye ko “umuryango wa SADC ugitsimbaraye ku bushake bwawo bwo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Kongo.” Bityo ko uzakomeza gushyigikira imigambi igamije amahoro arambye n’umutekano muri iki gice cya Kongo, hagendewe ku masezerano yo gutabarana y’ibihugu binyamuryango bya SADC yo muw’2003.
Abakuru b’ibihugu binyamuryango bya SADC, muri iyi nama, bongeye gushimangira ko bazakomeza gushyigikira Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, mu kurengera ubwigenge, ubusugire, ubutavogerwa bw’imipaka yayo, amahoro n’umutekano birama, ndetse n’iterambere ryayo.
Bashimangiye kandi ko hakenewe igisubizo kivuye mu nzira za politiki na dipolomasi, kandi kigizwemo uruhare n’impande zose zirebwa n’iyi ntambara, kugira ngo amahoro, umutekano n’ituze bigaruke mu burasirazuba bwa Kongo.
Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango SADC muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo – SAMIDRC, zoherejwe muri iki gihugu mu kwa 12 kwa 2023. Byari mu rwego rwo gufasha leta ya Kongo, nk’umunyamuryango wa SADC, kugarukana amahoro n’umutekano mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Mu kwa Mbere k’uyu mwaka, igihugu cy’Afurika y’Epfo cyatakarije abasirikare 14 muri iyi ntambara. Benshi muri aba bari aboherejwe muri ubu butumwa bwa SAMIDRC, ariko harimo na babiri bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa LONI muri Kongo. Igihugu cya Malawi, nacyo cyahatakarije abasirikare batatu bari mu butumwa bwa SADC muri Kongo.
Abategetsi ntibatomora ingano y’abasirikare bose bari bagize SAMIDRC – barimo n’aboherejwe na Tanzaniya – ariko abenshi bari ab’Afurika y’Epfo, babarirwaga mu basirikare 1,000.
Umwanzuro wo gusoza ubutumwa bwa SADC muri Kongo, uje mu gihe muri Afurika y’Epfo, akamo k’abasaba ko ingabo z’iki gihugu zikiri muri Kongo zacyurwa gakomeza kwiyongera. Amakuru avuga ko izi ngabo zafungiwe mu kigo cyazo i Goma n’abarwanyi b’umutwe wa M23.
Kuva mu kwa Mbere k’uyu mwaka, ku muvuduko udasanzwe, umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira byinshi mu bice by’akarere k’uburasirazuba bwa Kongo gakize ku mabuye y’agaciro, birimo n’imijyi ya Goma na Bukavu, imirwa mikuru y’intara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya SADC, ibaye nyuma y’umunsi umwe, igihugu cy’Angola – nk’umuhuza, gitangaje ko ibiganiro bigamije amahoro hagati ya leta ya Kongo n’inyeshyamba za M23, zivugwaho gufashwa n’u Rwanda, bizatangira mu cyumweru gitaha.
Mu gutangiza inama ya SADC, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, uyoboye uyu muryango muri iki gihe, yari yahamagariye ko “hakumvikanishwa cyane ubwihutirwe” mu muhate wo kurangiza iyi ntambara, yavuze ko ishobora guteza umutekano muke kugera no hanze y’imbibi za Kongo.
Ibiro bya Perezida wa Angola, kuri uyu wa gatatu byari byatangaje ko ibiganiro hagati ya guverinoma ya Kongo n’inyeshyamba za M23 bizatangira kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha, bikabera i Luanda.
Iri tangazo rya perezidansi ya Angola, ryaje rikurikira inama yari yahuje ba Perezida Joao Lourenco wa Angola na Felix Tshisekedi wa Kongo, wari waranze kuganira na M23 nk’uko byasabwaga n’u Rwanda.
Raporo y’impuguke za LONI ivuga ko u Rwanda rugifite abasirikare 4,000 mu burasirazuba bwa Kongo, aho bafasha M23 mu ntambara zihanganyemo n’igisirikare cya leta – FARDC n’abo bafatanya. U Rwanda ariko ibyo rurabihakana.
Forum