Uko wahagera

Pakistani: Abagera kuri 25 Biciwe muri Gari ya Moshi


Imirambo y’abantu nibura 25, biciwe muri gari ya moshi n’abagabo bafite imbunda bitandukanyije muri Pakistani, yakuwe aho baguye.

Abayobozi bavuga ko iyo gari ya moshi yari ivuye i Quetta mu ntara ya Balochistan, yerekeza mu mujyi wa Peshawar kuri uyu wa kabiri ubwo abarwanyi baturitsaga ibyuma bikoze umuhanda bakamisha amasasu kuri gari ya moshi. Kw’ikubitiro habanje kwicwa abagenzi 21.

Ingabo zishinzwe umutekano zivuga ko zabohoje abagenzi barenga 300 muri 450 bari muri gari ya moshi, nyuma y’igikorwa cy’ubutabazi cy’iminsi ibiri cyarangiye mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu.

Abo barwanyi ni abo mu mutwe w’ingabo witwa Baloch Liberation Army, BLA mu magambo ahinnye, ushaka ubwigenge bw’intara ya Balochistan.

Barasaba irekurwa ry’imfungwa za politiki, impirimbanyi n’abantu baburiwe irengero, uwo mutwe uvuga ko bashimuswe n’abasirikare.

Pakisitani na Leta zunze ubumwe z’Amerika bashyize BLA ku rutonde rw’imitwe ikoresha iterabwoba. Abakozi bane bo ku mipaka nabo barishwe ubwo gari ya moshi yari yagoswe. Undi umwe yiciwe mu gikorwa cy’ubutabazi. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG