Uko wahagera

Ibiganiro vy'Amerika n'Uburusiya ku Ntambara ya Ukraine Bizobera I Moscou


Abayobozi b’Amerika n’Uburusiya bazahurira i Moscou kugirango baganire ku cyifuzo cy’Amerika cy’agahenge k’iminsi 30 mu ntambara y’Uburusiya muri Ukraine.

Karoline Leavitt, ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’Amerika kuri uyu wa gatatu yavuze ko umujyanama w’umutekano mu gihugu Mike Waltz yavuganye na mugenzi we w’Uburusiya.

Abayobozi b'Amerika bahuye mu ntangiriro z'iki cyumweru n'aba Ukraine muri Arabiya Sawudite aho berekanye umugambi wo guhagarika intambara.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yishimiye ingufu z’Amerika, ubwo kuwa gatatu yavugaga ko Ukraine “yiteguye guhagarika imirwano mu gihe cy'iminsi 30, nk'uko uruhande rw’Amerika rwabisabye.”

Perezida Zelenskyy yavuze ko guhagarika imirwano bishobora kwifashishwa mu gushyiraho amasezerano y’amahoro yagutse ku bijyanye n’intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2022. (AP-AFP-Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG