Prezidansi y’Angola yatangaje ko yiteguye kwakira ibiganiro hagati y’intumwa za guverinema ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n’umutwe uyirwanya wa M23 mu cyumweru gitaha ku itariki ya 18 z’uku kwezi.
Bizaba bibaye ubwa mbere Leta ya Kongo yemeye kujya mu biganiro imbona nkubone n’inyeshyamba ziyirwanya. Ibiganiro byagiye bitumizwa n’Angola mbere ntibyigeze bishobora guhagarika intambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Kongo.
Kuri uyu wa kabiri Prezida Felix Tshisekedi wa Kongo yari I Luanda muri Angola mu biganiro na mugenzi we, Joao Lourenco. Nyuma y’ibyo biganiro Prezidansi y’Angola yahise itangaza ko icyo gihugu cyemeye guhuza Kongo n’abarwanyi ba M23.
Kuri uyu wa gatatu, ibyo biro byasohoye itangazo rigira riti: “Dukurikije intambwe zafashwe n’ubuhuza bwa Angola... intumwa za Repubulika Demokarasi ya Kongo na M23 zizatangira ibiganiro by’amahoro guhera ku itariki ya 18, mu mujyi wa Luanda.”
Kenshi Prezida Tshisekedi yavuze ko atazigera agirana ibiganiro na M23, umutwe avuga ushyigikiwe n’u Rwanda. Uyu mutwe umaze kwigarurira uduce twinshi mu burasirazuba bwa Kongo.
U Rwanda rwakomeje guhakana ko rushyigikiye M23.
Kuva mu kwezi kwa mbere, uwo mutwe umaze kwigarurira imijyi myinshi irimo Goma na Bukavu.
Leta ya Kongo ivuga ko kuva mu kwezi kwa mbere, intambara mu burasirazuba bwa Kongo imaze guhitana abantu 7,000. Ni umubare ariko utaremezwa n’impande zidafite aho zibogamiye.
Forum