Prezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatatu yatangaje ko intumwa z’igihugu cye zirimo kwerekeza mu Burusiya mu biganiro ku mushinga w’Amerika usaba Uburusiya na Ukraine kwemera agahenge k’iminsi 30.
Ni nyuma y’uko Ukraine yemeye uwo mushinga imaze kugirana ibiganiro n’intumwa z’Amerika I Jeddah, muri Arabiya Sawudite.
Nta byinshi Prezida Trump yavuze kuri urwo rugendo intumwa ze zizagirira mu Burusiya. Ibiro by’umukuru w’igihugu Maison Blanche, nyuma byaje gutangaza ko Steve Witkoff, intumwa yihariye ya Prezida Trump, azerekeza I Moscou mu mpera z’iki cyumweru.
Ubwo yakiraga mu biro bye ministiri w’intebe wa Irlande, Prezida Trump yagize ati: “Ubu tuvugana hari intumwa ziri mu nzira zijya mu Burusiya. Mfite icyizere ko Abarusiya bashobora kwemera amasezerano y’agahenge.” Yongeyeho ko biramutse bibaye “tuzaba duteye intambwe ku rugero rwa 80 ku ijana yo guhagarika intambara imaze guhitana benshi.”
N’ubwo Ukraine yemeye uwo mushinga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Prezida Volodymyr Zelensky avuga ko atizeye Uburusiya. Prezidansi y’Uburusiya yo yavuze ko igitegereje kumenya ibikubiye mu mushinga w’Amerika.
Prezida Trump yavuze ko Uburusiya bushobora gufatirwa ibihano igihe bwaba butemeye guhagarika intambara. Yagize ati: “Nshobora kubafatira ibihano birebana n’ubukungu byagira ingaruka zikomeye ku Burusiya. Ariko sinifuza kubikora kuko icyo nifuza ari amahoro.”
Forum