Uko wahagera

AFC/ M23 Irahakana Ibyo Guhohotera Abanyamakuru Ishinjwa na HRW


Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu – HRW urashinja umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ihuriro AFC kwibasira no gutoteza abanyamakuru, abawunenga n’impirimbanyi z’imiryango ya sosiyete sivile.

Izi nyeshyamba ariko ibyo zirabihakana zikabyita ibinyoma byambaye ubusa bigamije gukwiza impuha no kuyobya rubanda ku nyungu za leta ya Kinshasa.

Ibirego bya HRW kuri AFC/M23 bikubiye mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu. Uyu muryango uvuga ko ibyo byatangiye nyuma y’aho izi nyeshyamba zifatiye umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu mpera z’ukwa Mbere k’uyu mwaka.

Ukavuga ko mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, aho M23 igenzura, abarwanyi b’uyu mutwe bagiye batera ingo z’abagize sosiyete sivili n’abanyamakuru, bakabakangisha kubica no kubihimuraho. Ibyo Human Rights Watch ivuga ko bibangamiye ubwigenge bw’itangazamakuru n’imikorere y’imiryango ya sosiyete sivile.

Uyu muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, uravuga ko inyeshyamba za M23 –zishyigikiwe n’u Rwanda, zagiye zifunga abayobozi b’imiryango ya sosiyete sivile, ndetse zikica bamwe mu mpirimbanyi zabaga zafashe nta kuzigeza mu butabera.

Clémentine Montjoye, umushakashatsi mukuru w’uyu muryango ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari, yagize ati:

“Gushyiraho ingamba zo kugarura ibintu mu buryo mu mijyi ya Goma na Bukavu yafashwe na M23, bisobanuye kureka abanyamakuru n’impirimbanyi za sosiyete sivile bagakora akazi kabo nta gushyirwaho iterabwoba, nta gukorerwa urugomo, cyangwa amabi arenze n’ayo.”

Uwo muryango uvuga ko ufite amakuru yizewe ahamya ko impirimbanyi z’uburenganzira zirenga 200 zasabye ubufasha bwo kurindirwa umutekano, kuva aho M23 ifatiye imijyi ya Goma na Bukavu.

Human Rights Watch kandi ivuga ko kuva mu mpera z’ukwa mbere k’uyu mwaka, yabajije impirimbanyi z’abanyekongo ndetse n’abanyamakuru b’abanyekongo n’ab’abanyamahanga mu mijyi ya Goma, Kinshasa na Bujumbura kuri iki kibazo.

Ivuga ko yanigenzuriye amajwi yafashwe n’abahamagawe kuri telefoni n’izi nyeshyamba, ubutumwa bwanditse n’ubwo mu buryo bw’amashusho, cyo kimwe n’imbwirwaruhame zagiye zivugwa n’abategetsi ba AFC/M23. Ibyo byose ikavuga ko, bikubiyemo kwibasira no gutera ubwoba abanyamakuru n’impirimbanyi z’uburenganzira.

Uyu muryango ukagira uti: “Abategetsi ba M23 na AFC cyo kimwe na guverinoma y’u Rwanda bagomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abari mu kaga mu turere bagenzura. Bagomba kandi kureka impirimbanyi za sosiyete sivile n’abanyamakuru bagakora akazi kabo bisanzuye, keretse gusa ku mpamvu zikomeye z’umutekano. Bagomba kandi kuryoza abarwanyi babo bakoze amabi.”

Uretse impirimbanyi n’abanyamakuru, Human Rights Watch ivuga ko nyuma y’ifatwa rya Goma na M23 n’ingabo z’u Rwanda ku itariki ya 27 y’ukwa Mbere, abarwanyi ba M23 bagiye bahohotera abaturage bakekaga gushyigikira ingabo za leta n’abo bafatanya, bamwe izi nyeshyamba zikanabica, abandi zikabasahura.

Umwe mu batuye Goma waganiriye n’uwo muryango yawubwiye ko abarwanyi ba M23 bamusanze iwe bakamukubita, bamushinja gufasha abanzi babo kwica inshuzi zabo ku rugamba. Uyu yagize ati: “Biriwe bampondagura inkoni mu mugongo. Ubu sinkibasha kugenda. Baranteye, barankubita, banasahura inzu yanjye.”

Mu ngero z’impirimbanyi z’uburenganzira HRW ivuga ko zishwe na M23, harimo n’umuririmbyi akaba n’impirimbanyi Delphin Katembo Vinywasiki, wamenyekanye ku kazina ka Delcat Idengo. Uyu Human Rights Watch ivuga ko yarasiwe iwe imuhira, ku itariki ya 13 y’ukwa Kabiri, ahantu biboneka ko nta mirwano yahaberaga.

Uyu muryango ukavuga ko nyuma y’aho, ku itariki ya 20 y’uku kwezi kwa Kabiri, Lawrence Kanyuka uvugira M23, yashinje Idengo kuba mu muryango w’urubyiruko rw’impirimbanyi ziharanira impinduka – LUCHA, ndetse abwira Human Rights Watch ko yarashwe kuko yari yambaye imyambaro ya gisirikare.

Uwo muryango ukomeza uvuga ko umwe mu isoko zidafite aho zibogamiye yawubwiye ko abarwanyi ba M23, ku itariki ya 12 y’ukwa Kabiri, bishe Pierre Katema Byamungu, impirimbanyi yo mu muryango LUCHA hamwe n’abandi bagabo bane muri teritwari ya Kalehe.

Uwaganiriye nawo, yavuze ko Byamungu n’abasore barindwi, barimo abayobozi b’urubyiruko muri ako gace, bategetswe na M23 gutwara inkomere n’imirambo y’abarwanyi b’uwo mutwe babajyana mu gace ka Buzilo.

Babagejejeyo, iyi soko ivuga ko abarwanyi ba M23 bashinje Byamungu n’abandi basore bane kuba mu mutwe wa Wazalendo, hanyuma barabica.

Muri raporo yawo yasohote kuri uyu wa gatatu, Human Rights Watch ivuga ko impande zose ziri mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Kongo, yaba u Rwanda na M23, Kongo ndetse n’abo bafatanya, bose barebwa n’amategeko mpuzamahanga arengera abari mu kaga, cyangwa se amategeko agenga intambara.

Uyu muryango ugasaba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ibihugu biwugize, n’izindi guverinoma bireba, gufatira bwangu ibindi bihano umutwe wa M23 n’abategetsi bakuru b’u Rwanda n’aba Kongo bagize uruhare muri ibi byaha bikomeye.

Ihuriro AFC n’umutwe wa M23 ariko, mu itangazo basohoye, bahakanye bivuye inyuma ibi birego bya Human Rights Watch. Bwana Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23, muri iri tangazo yavuze ko iri tangazo ari “uburyo bwo gukwiza impuha, kuyobya rubanda, mu gukorera inyungu z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Yagize ati: “Umuryango wacu ntiwigeze uta muri yombi, utera ubwoba, cyangwa ngo utoteze umunyamakuru n’umwe cyangwa impirimbanyi. Dusabye Human Rights Watch gutanga ibimenyetso bifatika bihamya ibyo ivuga.”

Uyu muvugizi wa M23 yavuze ko “hashingiwe ku mubano uzwi neza Human Rights Watch ifitanye na leta ya Kinshasa, ukuri kw’ibyo utangaza gushidikanywaho cyane.”

Ati: “Turamagana twivuye inyuma ikoreshwa nabi ry’ijambo uyu muryango ufite mu guhindanya isura y’umuryango wacu. Turahamagarira abaturage n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kwamagana iyi raporo ibogamye.”

Forum

XS
SM
MD
LG