Uko wahagera

Ukraine Yemeye Guhagarika Imirwano Iminsi 30 ku Busabe bw'Amerika


Ministiri Marco Rubio, ushinzwe ububanyi n'amahanga w'Amerika (iburyo) ari kumwe na Mike Waltz umujyanama mu by'umutekano muri Perezidansi y'Amerika
Ministiri Marco Rubio, ushinzwe ububanyi n'amahanga w'Amerika (iburyo) ari kumwe na Mike Waltz umujyanama mu by'umutekano muri Perezidansi y'Amerika

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio, amaze gutangaza ko Ukraine yemeye umushinga w’Amerika usaba ihagarikwa ry’intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine mu gihe cy’iminsi 30.

Ministiri Rubio abivuze nyuma y’ibiganiro byahuzaga impande zombi bihujwe n’Arabiya Sawudite, I Jeddah. Uyu mukuru wa diplomasi y’Amerika yavuze ko agiye kujyana uwo mushinga ku Barusiya abasaba nabo kwemera guhagarika imirwano.

Nyuma y’ibiganiro byo kuri uyu wa Kabiri, Amerika yahise itangaza ko isubukuye inkunga ya gisirikari yahaga Ukraine. Yanavuze ko igiye kongera gusangiza Ukraine amakuru y’ubutasi.

Muri ibyo biganiro, impande zombi zemeranyije ko zigiye gusubukura umugambi wo gushyira umukono ku masezerano aha Amerika uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro muri Ukraine.

Forum

XS
SM
MD
LG