Uko wahagera

 
Abahezanguni muri Isiraheri Bashyigikiye ko Abanyapalestina Bavanwa muri Gaza

Abahezanguni muri Isiraheri Bashyigikiye ko Abanyapalestina Bavanwa muri Gaza


Ikarata y'ahaherereye Gaza
Ikarata y'ahaherereye Gaza

Abahezanguni mu butegetsi bwa Isiraheri bashyigikiye umugambi wa Prezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri ejo hazaza h’intara ya Gaza.

Ni umugambi ugamije gukura Abanyapalestina hafi 2.300.000 mu ntara ya Gaza bagatuzwa ahandi. Abo bahezanguni bemeza ko uwo mugambi utanyuranije n’amategeko mpuzamahanga. Abanyapalestina ntibashyigikiye uwo mugambi.

Aba bagizwe n’abadepite batsimbaraye ku bya kera mu nteko ishinga amategeko, Knesset, bateranye ku cyumweru gishize mu nama idasanzwe kugira ngo batangaze ko bashyigikire umugambi watangajwe na Prezida Donald Trump wo kwimura mu ntara ya Gaza Abanyapalestina barenga miliyoni ebyiri.

Ministiri w’Imari wa Isiraheli Bezalel Smotrich yahise atangaza ko agiye gushyiraho ibiro bishinzwe abimukira muri ministeri y’ingabo bigamije gushishikariza Abanyapalestina kuva muri Gaza.

Yagize ati: “Buri faranga tuzashora mu gushishikariza abantu kwimuka rizaba ari rito ugereranije n’ayo dushora mu ntambara zihoraho. Ingengo y’imari ntizaba inzitizi kuri uyu mugambi. Ntabwo ari umugambi usanzwe. Ni amahirwe yo guhindura amateka mu burasirazuba bwo hagati na Isiraheli."

Umudepite Simcha Rothman avuga ko uyu mugambi wo kwimura abanyapalestina usobanutse kuruta uwatanzwe na Misiri n’umuryango w’ibihugu by’Abarabu.

Uwo mugambi wabo wo uha uburenganzira ubutegetsi bwa Palestina kuyobora Gaza ariko ntubahe ububasha bwo gusenya no kwaka intwaro abagize umutwe wa Hamas, Leta zunze ubumwe z’Amerika ifata nk’umutwe w’iterabwoba.

Yavuze ko “ Hari abantu bavuga ngo reka tugorore Hamas; reka duhe amahirwe Hamas yo kongera kubaka igisirikari cyayo. Wavuga ute ko icyo ari igisubizo gisobanutse? Si cyo. Giteye ubwoba, kandi giteye ubwoba kuri Gaza. Giteye ubwoba ku batuye Gaza, kinateye ubwoba ku mahoro mu karere.”

Umuhanga mu by’amategeko Eugene Kontorovich, wo mu kigo Kohelet Policy Forum (CYA HEHE???, wegamiye ku ruhande rw’abahezanguni we avuga ko kwimura abantu ubakura mu bice byibasiwe n’intambara bitica amategeko mpunzamahanga.

Forum

XS
SM
MD
LG