Uganda yohereye abasirikare bayo i Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo kugarura umutekano, mu gihe ubushyamirane hagati ya perezida wa Sudani y’epfo na visi perezida wa mbere yateje ubwoba ko igihugu gishobora gusubira mu ntambara y'abaturage.
Mu minsi ya vuba umwuka mubi waramuzutse muri Sudani y'epfo, igihugu gikize kuri peteroli, kuva guverinoma ya Perezida Salva Kiir ifunze abaminisitiri babiri ndetse n’abayobozi bakuru benshi mu gisirikare bifatanije na Visi Perezida wa mbere Riek Machar.
Umuyobozi mukuru w'ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, mu nyandiko zitandukanye yashyize ku rubuga X mw’ijoro rishyira uwa kabiri, yagize ati: "Kuva mu minsi ibiri ishize, imitwe y’ingabo zacu zidasanzwe yinjiye i Juba kugirango iharindire umutekano."
Muri imwe muri izo nyandiko Kainerugaba yagize ati: "Twebwe UPDF (ingabo za Uganda), twemera Perezida umwe rukumbi wa Sudani y'epfo, Nyakubahwa Salva Kiir. Ikintu icyo ari cyo cyose cyo kumurwanya ni ugutangiza intambara kuri Uganda".
Felix Kulayigye, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yavuze ko guverinema ya Sudani y’epfo ari yo yasabye ko abo basirikare boherezwa.
Kulayigye cyakora yirinze gutanga ibisobanuro birambuye ku mibare y'abasirikare boherejwe.
Minisitiri w’itangazamakuru muri leta ya Sudani y’epfo n’umuvugizi w’ingabo ntibitabye telefoni zifuzaga ibisobanuro. Nyuma y’intambara y’abenegihugu muri Sudani y’epfo mu 2013, Uganda yohereje ingabo zayo i Juba, kugirango zongerere ingufu iza Kiir zarwanaga n’iza Machar. Nyuma zaje gukurwayo muri 2015.
Cyakora ingabo za Uganda, zongeye koherezwa i Juba mu 2016, nyuma y’imirwano hagati y’izo mpande zombi, ariko nazo zaje kuvanwa yo. Uganda ifite ubwoba ko habaye intambara mu majyaruguru y’igihugu gituranyi, bishobora kwohereza impunzi ku Butka bwayo, bikaba byateza umutekano muke. (Reuters)
Forum