Muri Nijeriya, umuyobozi ushinzwe ubuzima, kuri uyu wa kabiri yavuze ko abantu byibuze 26 bazize icyorezo cy’indwara ya Mugiga mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu.
Nijeriya ni kimwe mu bihugu byibasirwa n’iyi ndwara ku mugabane w’Afurika, ahagaragaye byibura abantu 1.700 bayirwaye mu mwaka ushize, kandi muri Leta zirindwi hapfuye abarenga 150.
Komiseri ushinzwe ubuzima muri Leta ya Kebbi, Musa Ismaila, yemeje iki cyorezo, avuga ko umubare w’abantu barwaye iyi ndwara wiyongereye mu turere dutatu. Mu itangazo, atanga ibimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe bikabije no kugagara ijosi.
Abantu 248 bakekwaho iyi ndwara, bashyizwe ku rutonde hamwe n’abandi 11 ibipimo byabo byoherejwe muri Laboratwari y’igihugu mu murwa mukuru Abuja. Ibizamini bibiri byagaragaje ko banyirabyo nta burwayi bafite mu gihe icyenda bagitegereje, nk’uko Ismaila abivuga.
Indwara ya mugiga ifatira mu bwonko no mu rutirigongo ishobora guterwa n’ubwandu bwa virusi cyagwa bagiteri. Ikwirakwira cyane cyane biciye mu gusomana, kwitsamura, no kuba hafi cyane n’uyirwaye.
Komiseri ushinzwe ubuzima muri Leta ya Kebbi yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo, guverinoma y’igihugu yatanze imiti mu turere twibasiwe, ishyiraho n’ibigo byo gushyira abantu mu kato ibifashijwemo n’umuryango w’abaganga batagira umipaka (MSF) i Gwandu, Jega, na Aliero, uturere dutatu twibasiwe n’iyo ndwara.
Mu mwaka ushize, Nijeriya yabaye igihugu cya mbere kw’isi mu gutanga urukingo rw’indwara ya mugiga, (Men5C), nk’uko ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, ibivuga. (Reuters)
Forum