Abayobozi bavuze ko ubwato bwarohamye mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo bwahitanye abantu 25, kandi ko abenshi muri bo bari abakinnyi b’umupira w'amaguru.
Umuvugizi w'intara ya Maï-Ndombe yavuze ko iyo mpanuka yabaye ari nijoro aba bakinnyi bari batashye, ubwo ubwato bwarohamaga ku ruzi rwa Kwa. Uwo muvugizi asa n’uwumvikanisha ko kuba hatarabonaga neza bishobora kuba byarabaye intandaro y’iyo mpanuka. Abandi bantu byibura 30, barokotse iyo mpanuka.
Impanuka z’amato zikunze kuba muri iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati, aho usanga akenshi ingendo za nijoro ndetse n’ubwato buba bupakiye abantu, ari byo byamaganirwaho izo mpanuka. Inzuzi za Repuburika ya demokarasi ya Kongo, ni bwo buryo ahanini bwifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu, by’umwihariko abo mu turere twitaruye ahatagera ibikorwa remezo cyangwa se ibihari bikaba bimeze nabi. (AP)
Forum