Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy n’intumwa zibaherekeje baraye bageze i Jeddah muri Arabiya Sawudite. Aba bategetsi bombi bagiye mu biganiro bigamije kurangiza intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine imyaka itatu ishize.
Ibi ni byo biganiro bya mbere bibaye birimo umutegetsi w’Amerika na Perezida Zelensky nyuma y’uko Perezida w’Amerika Donald Trump yamwakiraga mu biro bye, hakaba ibyagereranyijwe nko guhangana gukomeye hagati y’aba bategetsi bombi. Nyuma y’uku guhangana, Ukraine yasuzumye uburyo bushya bwo gukemura ibibazo isaba ko habaho umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro bibera muri Hotel yitwa Ritz Carlton iri mu mujyi wa Jeddah, Ukraine itegerejwe kugeza kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika umushinga wayo wo guhagarika intambara.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio bakiriwe na Mohammed bin Salman, igikomangoma cy’Arabiya Sawudite.
Igitekerezo cyo guhagarika intambara cyatumye abantu bagira ikizere ko hashobora kubaho impinduka nyuma y’imyaka itatu ishize ibihugu by’Uburusiya na Ukraine bishyamiranye. Ubu abategetsi b’Amerika n’aba Ukraine bari mu biganiro bije nyuma gato y’uko ibyahuje Amerika n’Uburusiya nabyo byabereye muri Arabiya Sawudite. Gusa, abasirikare bo muri Ukraine bakoresha za drone bumvikana nk’abashobora gutsinda iyi ntambara mu gihe baba babonye ibikoresho byose bakeneye.
Hari uwagize ati:" Abafatanyabikorwa baduhaye intwaro zigezweho, misile ziraswa kure, indege z’intambara, baduhaye intwaro zihagije dushobora kubarwanya. Kandi ibyo bibaye sinzi ko twaganira nabo, dukeneye kubakubita, nta kindi, bazumva amahoro icyo ari cyo igihe tuzaba twabishe.
Umusirikare witwa Arthur, ugenzura drone, avuga ko urugamba rutakiri urwabo, ahubwo bo bakora akazi bahawe. Yavuze ko " Kubera ko turi abasirikare, dukora akazi kacu gusa. Ibi ni byo dukora buri munsi. Twabwiwe ko tugomba kubikora kandi ni ko tubigenza. Ntidushobora kugira icyo tubikoraho."
Leta zunze ubumwe z’Amerika yahinduye politiki yayo ku bijyanye n’iyi ntambara aho igaragara nk’ishaka kuyihagarika vuba mu gihe yatangiye ibiganiro n’Uburusiya ndetse ikima Ukraine ibikoresho bya gisirikare ndetse ikagabanya kuyisangiza amakuru y’ubutasi.
Forum