Abantu bitwaje imbunda bateye hoteri yo mu mujyi wa Baladweyne muri Somaliya rwagati, aho abakambwe baho n'abayobozi muri guverinema bari bateraniye mu nama.
Ababyiboneye hamwe n’abo mu miryango yabo, ni bo babitangarije ibinyamakuru. Dahir Amin Jesow, umudepite ku rwego rw’igihugu, ukomoka i Baladweyne, yavuze ko abantu batari munsi ya bane bishwe, ariko ko bari bakibarura abahitanywe n’icyo gitero.
Umutwe w’abarwanyi ba kisilamu, Al Shabaab, mu itangazo wavuze ko ari wo wagabye icyo gitero, wica abantu barenga 10.
Ali Suleiman, umucuruzi wiboneye iby’icyo gitero yagize ati: "Twabanje kumva igisasu cya rutura gikurikirwa n’amasasu, hanyuma humvikana ikindi gisasu."
Uyu mucuruzi Suleiman yongeyeho ko ibice bimwe bya Hoteli Qahira byari byarahindutse amatongo mu gihe ingabo za Leta n’abitwaje intwaro baharasaniraga. Undi mutangabuhamya utuye hafi y’iyi hoteri, Halima Nur, yavuze ko urusaku rw'amasasu rwakomeje kugenda rwumvikana.
Al Shabaab ikunze kugaba ibitero bikoreshwamo imbunda muri iki gihugu giherereye mu ihembe ry’Afurika kirimo umutekano muke, mu gihe uyu mutwe ugerageza guhirika guverinoma ngo ushyireho ubutegetsi bwawo bugendera kw’itegeko rikakaye rya kiyisilamu Sharia. (Reuters)
Forum