Uko wahagera

Abarwanyi b'Abahouthi Baburiye Isirayeli ko Bashobora Kuyigabaho Ibitero


Inyeshyamba z'Abahouthi bo muri Yemeni
Inyeshyamba z'Abahouthi bo muri Yemeni

Umuyobozi w’inyeshyamba z’aba Houthis muri Yemeni yaraye atangaje ko bazasubukura ibitero by’ingabo zirwanira mu mazi mu gihe cy’iminsi ine Isirayeli n'ikomeza gufunga inzira y’imfashanyo zijya mu ntara ya Gaza.

Ni nyuma y’uko habaye agahenge kuva mu kwezi kwa mbere nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara muri aka gace.

Uyu mutwe ushyigikiwe na Irani umaze kugaba ibitero birenga 100 kuva mu 2023 uvuga ko wifatanyije n’Abanyepalestina mu ntambara umutwe wa Hamas leta zunze ubumwe z’Amerika ifata nk’uwiterabwoba urwana na Isirayeli mu ntara ya Gaza.

Muri icyo gihe abarwanyi b’aba Houthis bafashe ubwato baroha andi abiri, bafata n’abasare bane mu ntambara yakomye mu nkokora ibyerekeye gutwara ibicuruzwa bijya mu bice binyuranye by’isi.

Ibi byatumye ibigo by’ubwikorezi bikora ingendo zihenze kubera ko amato y’ikoreye ibicuruzwa yanyuraga inkereramucyamo azenguruka Afurika.

Isirayeli yafunze inzira y’imodoka zitwara imfashanyo muri Gaza kuva taliki ebyiri uku kwezi ishinja Hamasi kwiba izo mfashanyo ntireke zigera ku banyepalestina.

Abarwanyi b’aba Houthis bavuze ko mu gihe cy’iminsi ine Isirayeli n'iba idafunguye inzira bari busubukire ibitero.

Umutwe wa Hamasi muri Gaza wakiriye neza ibyatangajwe n’abarwanyi b’aba Houthis uvuga ko ari igikorwa cy’ubutwari gitangajwe n’abo barwanyi bamaze umwaka urenga bashyigikiye Hamasi.

Forum

XS
SM
MD
LG