Uko wahagera

Ibura ry'Inkunga y'Amerika Ritangiye Kugira Ingaruka kuri Ukraine


ibisasu by'ingabo z'Uburusiya byogoga ikirere cya Ukraine
ibisasu by'ingabo z'Uburusiya byogoga ikirere cya Ukraine

Ibisasu byarashwe n’ingabo z’Uburusiya n’indege za gisirikare zo mu bwoko bwa drones byahitanye abantu 14 bikomeretsa 37 mu mujyi wa Dobropillia mu burasirazuba bwa Ukraine, no mu nkambi iri mu karere ka Kharkiv, mu ijoro ryakeye nkuko bitangazwa na ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Ukraine.

Iki gitero cyagabwe n’ingabo z’Uburusiya ku mujyi wa Dobropillia zikoresheje ibisasu bya rutura n’indege cyangije inzu y’amagorofa umunani n’imodoka 30 nkuko iyo ministeri ibitangaza.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yavuze ko ibitero nk’iki bigaragaza ko Uburusiya budakura mu ruge kandi umugambi wabwo udahinduka. Bityo avuga ko ari ngombwa gukomeza gukora ibishoboka byose byafasha kurengera abasivili bo muri Ukraine no guhirika icyo ari cyo cyose gitiza ingufu Perezida Putin mu kurwana iyi ntambara.

Kuwa gatanu, ingabo z’Uburusiya zangije ibikorwa remezo bitanga ingufu z’amashanyarazi na Gaz muri Ukraine mu gitero cya mbere cya misile bwari bugabye kuri icyo gihugu kuva Leta zunze ubumwe z’Amerika ihagaritse guha Ukraine amakuru y’ubutasi n’inkunga ya gisirikare.

Uku guhagarika inkunga kw’Amerika bishobora gushyira Ukraine mu kaga ko kutabasha kumenya amakuru yerekeye ibitero bitegurwa no kubasha kwirinda ibigabwa n’ingabo z’Uburusiya.

Forum

XS
SM
MD
LG