Ejo kuwa kane Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yahuye n’abayobozi b’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi baganira ku mfashanyo ya Ukraine n’umutekano w’Uburayi muri rusange.
Muri iyi iyi nama idasanzwe yabereye i Buruseli mu Bubiligi, yahuje aba bategetsi mu gihe Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump muri iki cyumweru yahagaritse inkunga ya gisirikare Amerika yageneraga Ukraine.
Ibihugu 27 bigize Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi birateganya kongera ingengo y’imari yabyo mu by’umutekano kugirango bishimangire ko bishyigikiye Ukraine byimazeyo.
N’ubwo biri uko, ntabwo inkunga y’Uburayi izafatwa nk’igiye gusimbura burundu iyo Ukraine yahabwaga na Leta zunze ubumwe z’Amerika yahagaritswe.
Umuryango wa OTAN uvuga ko umwaka ushize Amerika yatanze 40% by’imfashanyo ya gisirikare muri Ukraine, ibyo Uburayi butashoboraga gukora mu buryo bworoshye.
Iyi nama ibaye mu gihe hari ubwoba ko nyuma y’uko Uburusiya bugabye intambara kuri Ukraine, noneho Uburayi bwose ari bwo bwaba butahiwe. Ubu bwoba bugaturuka ko Uburayi butiringiye neza niba Amerika yabufasha.
Forum