Uko wahagera

Jenerali James Kabarebe (Retd) Aranenga Abafatiye u Rwanda Ibihano


Jenerali James Kabarebe (Retd)
Jenerali James Kabarebe (Retd)

Kuri uyu wa Gatatu, Jenerali James Kabarebe wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yatanze ikiganiro mu nteko ishinga amategeko, agaruka ku bihano ibihugu by’amahanga bimaze gufatira u Rwanda birushinja gutera inkunga umutwe wa M23 mu ntambara uhanganyemo n’ingabo za Kongo FARDC. Yavuze ko ibyo bihano bigamije gusigasira inyungu z’ibyo bihugu muri Kongo.

Mu kiganiro yagejeje ku bari mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi yateranye, Jenerali James Kabarebe wavuye ku rugerero, yavuze ku bihano ibihugu by’amahanga biri kugenda bifatira u Rwanda birushinja gutera inkunga umutwe wa M23, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Hari mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu karere. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari, yavuze ko amahanga yirengagiza ukuri kw’ibibera muri Kongo gushingiye ku mateka ya gikoloni. Yavuze ko amahanga yakomeje kurebera ibibazo byo muri Kongo ari na ko ashyigikira umutwe wa FDLR u Rwanda rushinja uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Jenerali Kabarebe yahakanye yivuye inyuma uruhare urwo ari rwo rwose u Rwanda rushinjwa muri iyi ntambara ishyamiranyije leta ya Kongo n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Jenerali Kabarebe yikomye Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi ko yinjiye muri iyi ntambara ashutswe n’umutwe wa FDLR kandi we ari umuperezida w’umusivili. Aha ni ho kandi yashimangiye impamvu zatumye M23 yigarurira imijyi nka Goma na Bukavu.

Jenerali Kabarebe avuga ko ibihugu biri gufatira u Rwanda ibihano birushinja gufasha umutwe wa M23 bigamije gukurura byishyira ku mutungo kamere wa Kongo urimo amabuye y’agaciro.

Uyu wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda icyarimwe n’iza Kongo ku butegetsi bw’uwari perezida wa Kongo Nyakwigendera Laurent Desire Kabila yavuze ko intwaro umutwe wa M23 wambuye ingabo za Kongo zitari zigambiriye kurasa kuri M23 ahubwo ku Rwanda ari na yo mpamvu rwashyizeho ubwirinzi.

Mu ijambo rye, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yashinje amahanga ko yagize akagambane gakomeye mu ntambara ibera muri Kongo.

Kugeza ubu ibihugu birimo Ubwongereza, Kanada, Ububiligi, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi n’Ubudage imaze gufatira u Rwanda ibihano bitandukanye mu bijyanye n’ubukungu. Birushinja gutera inkunga umutwe wa M23 mu ntambara uhanganyemo n’ingabo za FARDC.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na yo yashyizeho ibihano ku bayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda barimo Jenerali James Kabarebe. U Rwanda rukomeza guhakana rwivuye inyuma ibirego rushinjwa.

Forum

XS
SM
MD
LG