Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi HCR, ivuga ko abantu bagera ku 80.000 bahunze ubushyamirane mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuva mu kwezi kwa mbere, babonye ubuhungiro mu bihugu bituranye na Kongo.
HCR ivuga ko 61.000 mu bahungiye mu Burundi, igihugu cyakiriye impunzi nyinshi zahunze imirwano hagati y’ingabo za guverinema ya Kongo n’umutwe wa M23.
ONU ivuga ko mu byumweru bine bishize, impunzi 414.000 zimukiye mu ntara za Kivu ya ruguru no muri Kivu y’epfo. Ibi ni nyuma y’uko M23 itegetse abantu bari mu nkambi z’abateshejwe ibyabo imbere mu gihugu, gusubira mu mijyi baje baturukamo.
Ishami rya ONU rishinzwe impunzi ryatangaje ko abo barimo guhunga urugomo, bahura n’ihohoterwa ryibasira ikiremwa muntu. HCR ikavuga ko ku kigereranyo, ku munsi, abantu 60 bafashwe ku ngufu mu byumweru bibiri bya mbere by’ukwezi kwa kabiri gushize. Ni ukuvuga abantu 895 bose hamwe. (AFP)
Forum