Prezida Donald Trump yagejeje ku mitwe yombi ya Kongre ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Atangira ijambo rye yavuze ko mu minsi 43 gusa amaze ku butegetsi amaze kugera kuri byinshi birenze ibyo abamubanjirije bagezeho mu gihe cy’imaka ine cyangwa umunani bamaze ku butegetsi. Kandi ko akazi ari bwo kagitangira.
Ni ijambo yahaye isanganyamatsiko igira iti: “Renewal of the American Dream.”
Bishatse kuvuga Kugerageza kubaka no kugarura ishema ry’Amerika.
Prezida Donald Trump yibanze ku cyerekezo gishya yifuza guha Amerika gikubiyemo guharanira iterambere ry’umunyamerika ku isonga, no kongera imbaraga nshya mu rwego rw’ubukungu, kurwanya no kwirukana mu gihugu abimukira bari mu gihugu bitemewe n’amategeko, kurinda imbibe z’igihugu, guca isesagura ry’umutungo wa leta, kugabanya amafranga ya leta ikoresha no kugabanya umubare w’abakozi ba Leta.
Prezida Donald Trump yibukije zimwe mu mpinduka avuga ko zidasanzwe amaze gutangiza mu minsi 44 amaze ku butegetsi muri iyi manda ye ya kabiri.
Yagize ati: “Ngarutse muri iyo ngoro kubagaragariza ko Amerika igarukanye icyubahiro yahoranye kandi ko kitazigera gihagarara.”
Yongeyeho ko ku nshuro ya mbere Abanyamerika benshi bashimishijwe n’icyerekezo aganishamo igihugu.
Yagize ati: “Abantu bantoreye gukora akazi kandi ndimo kugakora neza. Mu byukuri hari n’abavuga ko ibyo tumaze kugeraho mu gihe cy’ukwezi kumwe tumaze ku butegetsi, bitarabaho mu mateka y’iki gihugu.”
Kuzahura Ubukungu bw’Igihugu
Prezida Trump yavuze ko mu by’ingezi ashyize imbere ari ukuzahura ubukungu bw’igihugu no gutabara imiryango y’Abanyamerika yasigaye inyuma kubera politike y’ubutegetsi yasimbuye.
Yagize ati: “Politike yabo yazamuye ibiciro by’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli, izamuka ry’ibiciro ku masoko inarushaho gusubiza inyuma imibereho rusange y’Abanyamerika.”
Yavuze ko kuri ubu intego ye ari uguharanira guhindira iyo politike no guhindura ubuzima bw’Abanyamerika.
Prezida Trump yavuze ko kuva yasubira ku butegetsi, umutekano ku mipaka yose y’Amerika umeze neza ko kandi umubare w’abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko wagabanutse ku rugero rutarigera rubaho.
Yagize ati: “Nyuma y’amasaha make maze kurahira natangaje ibihe bidasanzwe ku mipaka yacu. Ntegeka abasirikari bacu n’abashinzwe imipaka gukumira urujya n’uruza rw’abimukira ubu umubare w’abimukira binjira mu gihugu wagabanutse ku rugero rutarabaho.”
Prezida Trump yashimangiye ko Amerika izongera amahoro ku bicuruzwa bitumizwa hanze y’Amerika nk’ibiva muri Canada, Megisike n’ubushinwa.
“Amahoro batwaka ni yo natwe tuzabaka. Amatagisi baduca ni yo tuzabaca.”
Kuri Canada na Megisike, Prezida Donald yavuze ko amahoro ku bicuruzwa biva muri ibyo bihugu yazamuwe ku rugero hafi ya 25 ku ijana.
Trump avuga ko ayo mahoro yayashyizeho mu rwego rwo guhatira ibyo bihugu gukumira ibiyobwenge byo mu bwoko bwa fentanyl byinjira muri Amerika binyuze muri Megisike na Canada bivuye mu Bushinwa.
Ibyo bihugu bivuga ko nabyo bizihimura kuri Amerika bishyiraho amahoro ku bicuruzwa biva muri Amerika.
Ku bijyanye n’umutekano n’intambara hirya no hino ku isi, Prezida Trump yavuze ko ashishikajwe no kurangiza intambara muri Ukraine.
Yagize ati “Miliyoni z’Abanya-Ukraine n’Abarusiya bamaze kwicwa kubera intambara tubona isa nk’idafite iherezo.
Prezida Trump yashimiye umunyemali Elon Musk yashinze kuvugurura leta binyuze mu kigo DOGE, avuga ko icyo kigo kimaze gushyira hanze amafranga yasesagurwaga arimo menshi yoherezwa mu bihugu byo muri Afrika kugirango afashe abakundana bahuje igitsina. Yatanze urugero ku gihugu cya Lesotho, yavuze ko benshi batazi naho giherereye.
Mu gusubiza ijambo rya Prezida Donald Trump, Umudemokrate Senateri Elissa Slotkin yavuze ko politike ya Prezida Trump yubakiye ku gukiza abakire ibagabanyiriza imisoro ari ko ikenesha umukene.
Ku bijyanye n’amavugururwa muri Leta, Senateri Slotkin yemeye ko amavugurura ari meza ari ko akwiye gukorwa mu buryo budateza akajagari cyangwa ngo buhungabanye imikorere ya Leta.
Forum