Minisiteri ishinzwe iterambere y’Ubudage kuri uyu wa kabiri yatangaje ko iki gihugu gihagaritse inkunga nshya y’iterambere k’u Rwanda kandi ko kirimo gusuzuma amasezerano yari ariho, kubera uruhare rw’u Rwanda mu ntambara zo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo.
Mu itangazo iyo ministeri iragira iti:"Hamwe n’abafatanyabikorwa, Ubudage buzakomeza kugabanya ubufatanye n’u Rwanda." Ryogeyeho ko Ubudage bwamenyesheje u Rwanda mbere y’igihe, ibyo igiye gukora kandi ko yarusabye kwihutira guhagarika inkunga yarwo ku barwanyi b’umutwe wa M23.
Iyi minisiteri ivuga ko Ubudage bwaherukaga gutera u Rwanda inkunga ya miliyoni 93,6 z'amafranga y’amayero ni ukuvuga miliyoni 98 z’amadolari kuva mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2022 kugeza muri 2024.
U Rwanda rurimo guhura n’igitutu mu mpande zose z’isi, biturutse ku bivugwa ko rushyigikiye umutwe wa M23. Uyu mutwe guhera mu kwezi kwa mbere wafashe ibice bynshi by’uburasirazuba bwa Kongo bikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Mu gusubiza ibivugwa n'Ubudage, ministeri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda nayo yasohoye itangazo rivuga ko bibabaje kubona igihugu nk'Ubudage cyakunze kwiyemerera ko kitihanganira ibikorwa by'ubuhezanguni n'ivangura kirengangije ibikorwa by'urugomo bikorerwa Abatutsi b'Abanyekongo bikorwa n'inyeshyamba za FDLR ruvuga ko zishyigikiwe na Kongo.
Kongo, impuguke za ONU n’ibihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’isi, birega u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23. U Rwanda rubihakana.
Forum