Leta ya Kanada yatangaje ibihano ifatiye u Rwanda. Abaministri batatu ba Kanada ni bo bahyize umukono ku itangazo riri ku rubuga rwa Guverinoma ya Kanada. Abo barimo uw’Ububanyi n’amahanga, uw’iterambere mpuzamahanaga n’ushinzwe ubucuruzi n’iterambere ry’ubukungu.
Iryo tangazo rivuga ko Kanada yamaganye yihanukiriye ibyakozwe n’umutwe wa M23, wafashe agace k’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo harimo imijyi ya Goma na Bukavu. Ryamagana kandi icyo ryita “kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo kandi zishyigikira umutwe wa 23”.
Igihugu cya Kanada kivuga ko ibyo ari ukuvogera ubusugire bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo kandi biciye ukubiri n’amasezerano agenga Umuryango w’Abibumbye. Kanada yamaganye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa Kongo birimo ibyaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ndetse n’ibitero bigabwa ku basivili, abakorera imiryango y’ubutabazi n’ingabo zibungabunga umutekano zaba iza ONU cyangwa iz’imiryango y’ibihugu byo mu karere.
Guverinoma ya Kanada ishimangira ko ibi ari ibikorwa by’ ‘ubunyamaswa kandi biciye ukubiri n’ibigenwa n’amategeko mpuzamahanga n’arengera uburenganzira bwa muntu’. Iravuga ko ishyigikiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwo rutanga ubutabera ku bahohoterwa muri ubu buryo, rukurikirana abakora ibyaha nk’ibi byityo igaheraho isaba ko uru rukiko rwakurikirana n’ibikorwa mu burasirazuba bwa Kongo.
Aha leta ya Kanada ikumvikanisa ko isaba impande zose zirebwa n’iki kibazo guhagarika ibikorwa zirimo zikayoboka inzira y’imishyikirano kandi zikiyemeza gukemura ikibazo mu mahoro zirinda ko umutekano wakomeza kuzamba.
Leta ya Kanada yatangaje ko kubera ibikorwa by’u Rwanda mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, ifashe ibyemezo bukirukira:
Guhagarika itangwa ry’impushya ku bohereza mu Rwanda ibikoresho by’ikoranabuhanga;
Kutongera kugira ibikorwa bishya by’ubucuruzi biba hagati ya leta ya Kanada n’iy’u Rwanda no guhagarika inkunga ku bikorwa by’iterambere ry’ubucuruzi by’abikorera, harimo n’ingendo z’ubucuruzi;
Gusuzuma uruhare Leta ya Kanada yagira mu bikorwa mpuzamahanga bitegurwa n’u Rwanda, na gahunda z’u Rwanda zo kwakira ibindi bikorwa mu bihe biri imbere.
Leta ya Kanada ivuga ko taliki 3 z’uku kwezi yatumiye uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu kumugezaho ibyo byemezo.
Ibi byemezo bijya gusa n’ibiheruka gufatwa n’igihugu cy’Ubwongereza ntibyakiriwe neza na leta y’u Rwanda. Ibinyujije mu itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga, leta y’u Rwanda yavuze ko ‘uko Kanada ibona intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo biteye isoni, ivuga ko icyo yise “guharabika u Rwanda rugerekwaho ubwicanyi” bitakwihanganirwa. U Rwanda ruravuga ko ibihano atari byo bizarangiza ikibazo cy’intambara yo muri Kongo kandi ko ruzasaba leta ya Kanada kuruha ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo.
Leta ya Kanada ije yiyongera ku rutonde rw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bimaze gushinja u Rwanda kugira uruhare muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo no kurufatira ingamba zigamije kurwotsa igitutu ngo rwubahirize ibyo rusabwa.
Mu kwezi gushize, Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga, jenerali wavuya ku rugerero, James Kabarebe imushinja kugira uruhare mu gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23.
Ubwongereza na bwo bwahagaritse zimwe mu nkunga bwateraga u Rwanda burufatira n’ingamba zirimo guhagarika kurutoreza ingabo, kongera gusuzuma impushya zo kurugurisha ibikoresho bya gisirikari, n’izindi ngamba zirebana n’ibya dipolomasi.
Ubudage bwabaye buhagaritse kugira izindi mfashanyo nshya bugenera u Rwanda buvuga ko buzongera gusuzuma n’ibirebana n’ubufatanye bafitanye muri iki gihe
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wasabye ko amasezerano y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro rugurisha mu mahanga yasubirwamo.
Mu kwezi gushize, Umuryango w’Abibumbye mu mwanzuro wawo wa 2773 wamaganye wihanukiriye ibitero M23 igaba mu burasirazuba bwa Kongo, usaba u Rwanda guhagarika icyo wemeza ko ari “inkunga rutera uyu mutwe”
U Rwanda rwagumye guhakana ibyo rushinjwa byo gushyigikira umutwe wa M23 cyakora ntirubura kuvuga rweruye ko ibyo rukora bifite ishingiro rushimangira ko leta ya Kongo yananiwe gukemura ibibazo bireba abaturage bayo. Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja Repubulika ya demukarasi ya Kongo gushyigikira imitwe y’abarurwanya, harimo uwa FDLR rushinja kuba warakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
Forum